Abantu benshi bakomeje guhunga akarere k’i Ndondo nyuma yaho karanzwe mo umutekano muke…

0
122

MINEMBWE, CONGO – Nyuma yaho akarere ka Bijombo karanzwe mo uruhagarara rw’intambara hagati y’amoko ahatuye, bikomeje kuvugwa yuko abaturage benshi batuye aka karere ndetse n’indi mihana ihegereye bakomeje kwimuka baja za Rurenge, mu Minembwe ndetse n’imahanga.

Amakuru duhabwa n’abaturiye uturere nka Gakenke, Kalongi bavuga yuko bakomeje guterwa ubwoba n’ukuntu abantu benshi bakomeje guhungira mu mahanga, abandi badafite ubushobozi bakerekeza za Minembwe.

Nyuma yo kumenya aya makuru y’aba bantu bakomeje guhunga, Imurenge.com twegereye umwe mu baturage atumenyesha ko buri munsi wagatanu (umunsi isoki ikunze kurema) bacumbikira byibuze ingo zitari munsi ya zitanu. Umwe mu bari bazindukurutse iri posho rishize arahamya neza ko yahuye n’imiryango igera kuri mirongo ibiri, ahitwa kwa Mulima. Kwa Mulima ni hamwe abagenzi benshi bakunze gutega (gufata) imodoka zerekeza Uvira zivuye i Baraka, Fizi.

Abaturaga basigaye bo batabaza basaba leta kugira ico bakoze kugira ngo umutekano mukarere ushakishwe aho kugira ngo imihana isigare yera. Aba baturage kandi ngo bababajwe no kubona ko leta isa ni yabateye umugongo muri ibi bihe bigoye barimo by’umutekano muke aho abantu bakomeje kwicwa ku Ndondo ndetse no mu masuhuriro.

Tubibutseko umutekano muke waruhasanzwe kuva mu mwaka ushize wa 2017. Intanduro y’uyu mutekano kubura ngo ni ukutumvikana kw’amoko atuye aka karere k’imisozi mire mire ya Minembwe. Aka karere kongeye kugira ibi bibazo by’umutekano muke mi minsi mike ishize ubwo imitwe y’inyeshamba nka Red Tabara na Mai Mai ndetse n’ingabo z’u Rwanda bakomeje gutungwa agatoki n’abaturage bavuga yuko bakomeje kunyagwa ibyabo ndetse bagakurwa no mu byabo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here