Ishirahamwe Eben-Ezer ry’ashikirije abaturage bo ku Kivumu ishure ryabubakiye kumugaragaro…

2
81

MINEMBWE, CONGO – Niyinga ku minsi 26/08/2018 nibwo ishirahamwe Eben-Ezer International Ministry (EMI) ryakoze ibirori ku Kivumu byo gushikiriza ku mugaragaro abaturage baho ikigo c’amasomo babubakiye.

Kibwa Rubyagiza, ushinzwe iterambere mu ishirahamwe Eben-Ezer yasabye abaturage bo ku Kivumu gufata neza ndetse no kurindira iki kigo umutekano w’ibikoresho byose bahawe, kuko ngo iri nishuri rya kijambere kandi ryubakishijwe ibikoresho bikomeye; yavuze kandi ko iri shure ryabatwaye amafaranga arenga ibihumbi mirongo itandatu by’ama dollars ($60,000).

Ikigo c’ubutswe na Eben-Ezer ku Kiziba…

Ishirahamwe Eben-Ezer nyuma yo gushikiriza aba baturage iyi nyubako y’amasomo, yanahaye aba baturage amafaranga angana n’igihumbi na magana atanu y’ama dollars ($1,500). Aya mafaranga azokomeza afasha aba baturage mu gufata neza iri shure. Rubyagiza kandi yongeye gusaba aba baturage kuzakoresha neza iyi mpano bahawe ndetse bakaza yibyaza umusaruro dore ko iyi mpano bayihawe kugira ngo nabo barushe kugera ku majambere.

Yagize ati:

Iyi mpano tuyibahaye mu buryo bwo kugira ngo dufatikanye mu kugera ku majambere kandi abana bacu bige bamenye ubwenge. Iri shuri si rya Eben-Ezer ahubwo ni iry’akarere ka Minembwe ahubwo reka twese dushire hamwe mu guteza akarere kacu imbere kandi abana bacu bige kuko nibo ejo heza hacu. – Kibwa Rubyagiza –

Rubyagiza yakomeje asaba ababyeyi babo gutangira kwandikisha abana babo kugira ngo batangire bige, dore ko ngo bari basanzwe bigira mu mazu kuko ngo hari andi masomo mato bigiraga ho, ariko ngo byagoranaga cane kuko bamwe bigaga mugitondo abandi bakiga umugoroba; kuri none aba banafunzi bakaba bahawe amasomo ari hafi kandi yubatswe mu buryo bwa kijambere.

Bamwe mu bayobozi basuye iki kigo…

Yakomeje ashimira Imana yabashije iri shirahamwe kugera kuri iyi ntamwe dore ko bitari byoroshe nkuko abivuga. Yakomeje kandi shimira bagenzi be batangizanye uyu murimo, aba nabo si abandi ni Directeur Executif Rugira, Madame Teya (umuzugukazi) ufasha abana batishoboye abinyujije muri Eben-Ezer. Muri ibi bikorwa by’inyubako, Rubyagiza yavuze kandi ko bamaze kubaka ibindi bigo by’amasomo 22, babifashijwemo n’iri shirahamwe rya CIC, riyobowe n’uyu muzungukazi.

Bantu batangiye kugera kuri yi nyubako…

Madame Teya, nawe wagize ico afashe kuri iyi nyubako yafashe ijambo avuga ko ubwambere ageze kuri iki kigo mu mwaka w’i 2016, akaba ico gihe yarasanze aba banafunzi bakicicara ku ndaraza z’ibiti. Nyuma yubwo akaba aribwo ishirahamwe Eben-Ezer mu bufatanye na madam Teya bafashe iki cemezo co kubaka iri shure mu buryo bwo gufasha aba banafunzi.

Teya, yakomeje avuga ko yanejejwe n’imikorere y’abitangiye kubaka iki kigo. Avuga kandi ko yanejejwe nukuntu abantu bitabiriye ibikorwa, ndetse yaje no kumenyako iri shuri rifite umubare wabana b’abakobwa benshi kurusha ibindi bigo.

Madam Teya wagize uruhare mu kubaka iki kigo…

Tubamenyeshe ko ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Ruhanga Paul, wahoze akuriye irishuri mbere yuko azamurwa muntera. Hitabiriwe kandi abandi bayobozi batandukanye b’ibigo bindi bituye mu Minembwe, bamwe mu bayobozi b’abatorero yo mu Minembwe nabo bitabiriye uyu muhango. Abaturage bo ku Kivumu ndetse n’abashinzwe umutekano bitabiriye uyu muhango.

 

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here