John McCain, wahoze ari senator w’intara ya Arizona yitabye Imana ku myaka 81…

0
289

ARIZONA, USA – John McCain, wahoze ari umu senateri w’intara ya Arizona wigeze no guhangana na Barack Obama mu matora y’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2008, yitabye Imana azize indwara ya kanseri yo mu bwanko.

John McCain witabye Imana azize indwara ya Kanseri…

McCain ari mu bategetsi bambere ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko yaharaniye ubumwe n’amahoro kandi yarwaniye igihugu kuva ku ntambara ya Vietnam aho yigeze no gufatwa amatekwa (Prison of War).

Hari ku gihe c’isaha 4:28 p.m, ku minsi 25/08/2018 ubwo byatangajwe n’ibiro bikuru by’intara ya Arizona ko senateri McCain yarangije urugendo rwa hano ku isi azize indwara ya kanseri yo mumutwe yari amaranye iminsi arwaye. Ejo nagatanu nibwo umuryango wa nyakwigendera watangaje ko atagikomeje kwitabwa ho n’abaganga kuko nga yari ageze aho babonaga ko atagikize; umuganga wamwitaga ho we yari yamaze kubwira umuryango wa McCain ko we atagishoboye kuvura uyu mukambwe dore ko ngo iyi ndwara yari imaze kumurenga.

McCain hamwe n’abandi bategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Nkuko byatangajwe n’umukobwa wa nyakwigendera, Meghan McCain yavuze ko yari kumwe na se ubwo yarangiza ga urugendo rwe hano ku isi. Yagize ati: “Data twabanye nawe kuva akicinjira ibitaro kugeza arangije uru rugendo rwe, ubu birambabaje kuba ansize akaba ariwe urangije mbere yanje, ariko Imana imwakire mu bayo”.

Nyuma yo kumenya aya makuru y’urupfu rwa McCain, inshuti ndetse na bamwe mu bategetsi benshi ku isi bakaba bababajwe n’urupfu rw’uyu mukambwe kuko ngo yari intwari kandi yitangiye igihugu ndetse agaharanira amahor hose ku isi adatoye ubwoko cangwe uruhu.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here