MINEMBWE, CONGO – Nyuma yaho Ikipe ya Gakenke yaregeye ubuyobozi bw’akabumbu mu Minembwe, isaba kurenganurwa nyuma y’umukino wabahujije na Ilundu FC, iki kirego cafashe indi ntera aho camaze kugera mu maboko ya ministre Muller Ruhimbika, wateguye uyu mukino mu Minembwe.

Mu kirego catanzwe n’abakinyi ba Gakenke, bavuga yuko mu mukino wabahuza ga na Ilundu FC bakinye umwanya muto aho gukina umwanya wari uteganyijwe; bityo ngo bikaba ari nabyo byatumye batsindwa. Bahamya neza yuko bakinye iminota 65 kandi bari bateganijwe gukina iminota 90 nkuko byari bisanzwe bizwi.

Nkuko bivugwa n’abakinyi ba Gakenke, ibi ngo biraterwa nuko ikipe y’a Ilundu yashitse ikereje ndetse ngo n’abari bashinzwe kuyobora uyu mukino nabo ngo baje bakerewe kandi ngo mu nama yo gutegura iki gikombe cyiriwe ministre Müller Ruhimbika bari bemezanyije ko bazabatangira gukina kugihe c’isaha umunani (14:00PM).

Nkuko byemezwa kandi n’abantu basanzwe bazi iby’umukino w’akabumbu k’amaguru, bivugwa yuko ikipe iyo ije ikereje ngo ihita uhabwe ikarita yemeza ko batsinzwe (forfait), ariko ngo iyi kipe yo siko byayigendeye kuko ngo abari bayoboye uyu mukino bahise basaba aba bakinyi nacerewe guhita batangira gukina.
Twegereye umukuru wa groupement sportif mu Minembwe tumubaza uko abivugaho, we yatubwiye yuko ari ntaco abivugaho kuko ngo ari nta rwandiko rw’ikirego yari bwabone kandi ko adashobora kugira ico abitangaza ho kuko ngo biri murwego rumukuriye.
Uyu munsi niposho ku minsi 25/08/2018, ku gihe cy’isaha umunani zuzuye (14:00) Gahwela FC yakinye na Mangojeo FC. Uyu mukino ukaba warangiye Gahwela itsinze Mangojeo ibitego bitatu kubusa (3-0).
Ku gihe cy’isaha cumi (16:00) ikipe Bigaragara yakinye na Salamaleko FC. Uyu mukino nawo warangiye Sakamaleko itsinze Bigaragara igitego kimwe kubisa (1-0).
Tubibutseko ejo niinga ariho hategerejwe umukino wundi uzahuza Marango FC na Namulombwa FC, uyu mukino ukaba uteganyijwe ku gihe cy’isaha umunani zuzuye (14:00).
Ikipe Ilundu FC yo iteganyijwe kuzahura na Zamalek FC ku gihe cy’isaha cumi zuzuye (16:00), ejo niyinga, ari nabwo abazatsinda bazahamwa amahirwe yo gukomerezaho.