Irurenge, Sud Kivu – Maimai iyobowe na Kambuta mu Mataganika n’iyobowe na Kijila kuri Babengwa ikomeje kuburagiza abungeri basuhuriye kuri babengwa, matanganika, na milimba.
Mai Mai isaba buri kibuga c’ inka ituro ringana n’ ikimasa c’ incuke gihagaze ku madorali 300.
Ibi byagaragarijwe mu nama yabaye kur’ uyu w’ akane, tariki 23/8/2013, ikaba yahuje amoko y’ atandukanye ava mu Minembwe,i Mirimba, Nakatete, Irambo, no mu Gitumba mu muhana wa bisakara.
Amakuru duhabwa n’ umuyobozi gakondo Bikino Mitabu wari muriyo nama akaba ari no mubayiteguye avugako barebeyehamwe uko umutekano wifashe mur’ utwo turere ndetse no muri Bijombo.
By’ umwihariko bashakishaga uko bakumira imyidyane y’ amoko aturiye utwo duce.
Imwe mu myanzuro bafashe; basabye abayobozi ko boza bareka guhishira abagizi banabi babiba amacakubiri ku moko, basabye ko abasivile boreka gutunga no kwitwaza ibirwanisho bicira umuriro, ikindi n’ ugushiraho ubuyobozi (comité ) buhuriweho na, icanyuma kwari ukurwanya ibihuha ibyaribyo byose.
Iyo nama ije nyuma y’ izindi nama zagiye zikorwa mu rwego rwo gushakisha umutekano muri utwo turera mu rwego rwo guha umutuzo abaturage ndetse n’ abungeri.