Abantu bitwaje imbunda bateye televiziyo muri Afuganistani…

0
119
Police yahageze nyuma y’igitero…

KABUL, AFGHANISTAN – Ku minsi 7/11/2017 mumuji w’i Kabul mugihugu ca Afghanistan haravugwa yuko abantu bitwaje imbunda bateye televiziyo, umuntu umwe akaba ariwe wahasize ubuzima.

Nkuko byatangajwe na police y’igihugu, biravugwa kandi ko abantu batatu aribo bagabye iki igitero kuri televiziyo ikorera munzu ya Shamshad. Aba bagabye iki gitero bakoresheje ibisasu biturika.

Nubwo hataramenyekana umubare b’abantu bamaze gupfa, biravugwa yuko umuzamu warindaga iyi nzu ndetse n’umwe mu bateye nibo bapfuye.

Inkuru yakomeje kuvugwa nuko ibyihebe byiyita ISIS cangese Leta ya ki Islamu, “Islamic State” nibo batangaje ko aribo bagabye iki gitero, ibi bikaba byagaragaye munyandiko bashize kurubuga rwa internet Amag.

Aba bateye biravugwa kandi ko baje biyoberanyije, baje bambaye amahuzu ya police nyuma binjira muri stasiyo ya televisiyo. Bakoresheje ama gerenade hamwe n’imbunda zo mubwoko bwa AKA 47.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here