MINEMBWE, SUD-KIVU – Abasirikare barenga umunani ba FARDC barafunzwe mu Minembwe/mu Madegu; aba basirikare bakaba barafashwe mugihe bari kwiba ibigori, ibishimbo ndetse n’amafu y’abaturage bo ku Kabingo basize ubwo bahungaga intambara zabaye muri ako gace.
Hari Niposho, ku minsi 21/12/2019 ubwo igipolisi ndetse n’igisirikare, bikorera mu Minembwe bafashe ababasoda mu muhana wa Kabingo bikoreye ibyo bibye mu mazu y’abaturage bahunze bagata ibyabo.
Ababasoda bafashwe mugihe abaturage ba Minembwe bakomejye gutunga urutoki bamwe mu basirikare ba leta kubiba ibyabo bakoresheje ibunda no kubatera ubwoba ngo uzavuga baramurasa.
Col. Muyoboke Ndigije – PNC Minembwe
Si muri uyu muhana honyine havugwa ubu bwibyi gusa, ahubwo haravugwa indi mihana yagiye yibwa mo inka: aha twavuga nk’imihana ya Gahwera, Masha, Rutigita, Gaseke ndetse n’ahandi henshi.
Col. Bitangalo Clement – FARDC Minembwe
Tukimara kumenya aya makuru, urubuga http://www.imurenge.com twegereye k’uruhande rw’igisikare aho Komanda wa burigadi ya 12, Colonel Bitangalo Clement yemeje ayamakuru maze avugako abasirikare bafashwe bagiye guhanwa hakurijwe amategeko ya gisirikare kandi ko n’undi wese uzongera gufatwa akora amakosa asa n’aya azahanwa by’intanga rugero.