Abasoda bo mu Minembwe bahawe amahugurwa y’uburyo bagomba kwitwara mukazi kabo.

0
91

MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma y’igihe kitari gito abandadaza batuye mu muhana wo mu Madegu, mu Minembwe bavuga yuko bahohoterwa n’ingabo za leta (FARDC) zikorera muri aka karere, ziyobowe Na colonel Bahati Cyigangu; izi ngabo zirahakana byivuye inyuma iki kirego barerwa.

Aba bacuruzi bavuga yuko ibi bikorwa bigayitse byo kubaka amafaranga y’inzoga ahanini bikorwa iyo ijoro ribaye, aho aba basirikare babasaba amafaranga bakunze kwita inzoga. Nyuma yaho iki kirego gishikirijwe umukuru w’ingabo byatumye Imurenge News Agency (INA) yegera ubuyobozi bwa gisirikare, aho Colonel Bahati, uyoboye izi ngabo yatubwiye yuko izi ngabo zahawe amahugurwa yo kubahiriza umutekano w’aba baturage batuye aka karere.

Tumubajije icyo bateganya kugirango izi ngabo zireke kuguma guhohotera abo badandaza, yatubwiye ko nyuma yo kwakira urwandiko rw’ibirego rwanditswe n’ubuyobozi bw’aba bacuruzi yahise aja kubonana n’ingabo ze ayoboye maze azihugura uburyo bwo kubana neza n’abaturage kandiko uzasubira gukora aya makosa akamenyekana azahanwa n’amategeko ya gisirikare.

Nyuma yo kuvuga aya magambo Colonel Bahati yqsabye abaturage ngo uzabona umusirikare amuhohotera azamugezeho ikirego maze inzego za leta zifatire uwo musirikare ibihano.

Tubamenyeshe yuko izingabo zashitse mu Minembwe mukwezi kwa gatatu ubwo hari intabara muri secteur ya Lulenge.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here