Abasore bo muri Arizona bakomeje kubaka amateka mu gukina akabumbu k’amaguru…

0
161

PHOENIX, ARIZONA – Maricopa Melunge Football Club ni ikipe y’abasore b’Abanyamurenge batuye muntara ya Arizona k’umugabane wa Amerika. Abasore bagize iyi ikipe ni bamwe mubagiye barokoka intambara ahatandukanye muri Congo.

Maricopa ni ikipe ifite inzozi nyinshi cane, zo gufasha urubyiruko gukomeza kwiga amasomo no gukomeza kuyoboka umuco mwiza muri kino gihugu ca Amerika, dore ko abasore benshi bakomeje kuja munzira zitandukanye; ninshi zirimo kumwa ibiyobya bwenge, inzoga ndetse hari n’abandi bakomeje gufungwa. Maricopa ikaba ifite intego yo kwigisha urubyiruko gukomeza umuco no kwiga amasomo.

Maricopa Mulenge FC (MMFC)

Bamwe mu abakinyi ba Maricopa batanga urugero rwiza kubandi basore, aho usanga bose bishira hamwe kugira ngo bakomeze kuyoboka umuco.

Tubibutse ko umukino w’akabumbu k’amaguru ari umwe mumikino ikomeye kw’isi hose. Aba basore rero usanga hashigikiwe n’abantu benshi batandukanye bo mungeri zose mumuji wa Arizona, aho usanga abahatuye bakomeza kubatera inkunga haba mumagambo ndetse no mubikorwa.

 

Imiryango myinshi usanga ifite ibibazo byo kubura amafaranga ndetse no kutamenyera imico ya kino gihugu ariko usanga akenshi ikipe ya Maricopa, twegera abataramenyera kugira ngo turushirize hamwe kubafasha. Gahunda yacu nukugira ngo twiteze imbere mumasomo, turebe ko bamwe muri twe bashobora kwemerwa n’ibigo by’amasomo maze tukabona scholarship tukiga –  Billy Gipanga, umuyobozi wa Maricopa Melunge FC –

 

Ku munsi w’ejo niyinga ku minsi 12/11/2017 hariho umukino ukomeye w’amateka uzahuza abasaza n’abasore bato bo muri Phoenix. Uyu mukino uzaba ubaye uwambere uhuje abasore n’abasaza. Abasaza barahiye bavuga ko abasore batazabakira, k’urundi ruhande abasore nabo bati tuzakizwa n’ifirimbi yanyu.

Maricopa Mulenge FC (MMFC)

Mwese abatuye Phoenix ndetse no hafi yaho muratumiwe gushigikira uyu mukino uzabera kuri Sahuaro Ranch Park, isaha icumi na zibiri za nimugoroba (6:00pm) – Billy Gipanga –

Tubibutse ko intengo nyamukuru y’iyi ikipe ari gufasha urubyiruko kubona ama scholarships (ikaratasi zibemerera kwiga kaminuza batishura), guteza impano zabo imbere no kubafasha kugera kurwego mpuzamahanga. Uyu mukino w’ejo niyinga ukaba uzafasha abasaza kumva intego z’iyi ikipe ndetse no kumenya ibyo abana babo bakora.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here