Marcellin Cishambo arashinjwa gutiza umurindi Abbas Dada.

0
205

KINSHASA, CONGO –   kenshi muri Africa amazina abantu bitwa akunze kuba asa n’abo, abanyecongo nabo nuko, abo mu bwoko bw’Abashi bazi ico izina Cishambo risobanura.

Nk’uko tubikesha ikiganiro canyuze ku munsi wejo kuri radio ya ONU ikorera muri Congo, ikiganiro catanzwe na Pascal Nyembo, umuhuza bikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe magendu yamabuye y’agaciro, yasobanuye impamvu nyamukuru muri Kivu yamajepfo habayeho ubujura mu budandaza bw’amabuye yagaciro.

Uyu muyobozi yavuzeko ubusanzwe Colonel Abbas Kayonga (Dada) atigeze amwimika kuri uriya mwanya muriyi ntara yariyobowe na Marcellin Cishambo, yavuzeko ahubwo Abbas yinjijwe muri iyi serivise kibandi abiheshejwe na Cishambo kandi avukao atakoreraga inyungu z’igihugu ahubwo ko yakoreraga inyungu za Marcelin Cishambo wariwamuhaye uyu mwanya.

Ubuyobozi bwa Abbas Dada bwashigikiraga ubujura mu bucuruzi bw’amabuye yagaciro kuruta kuburwanya. – Pascal Nyembo – .

Ubusanzwe forode(Fraude)  yavuzwe ku muyobozi ifatwa nk’icaha(Crime) gikomeye ku  bukungu.

Pascal Nyembo yakomeje atunga agatoki uwahoze ari guverineri wa kivu yamajepfo Marcellin Cishambo kuba yaratanze ikibuga gikorerwamo ibyaha bihekura igihugu.

Yakomeje kandi yibaza niba koko abahamwa n’ibyaha nk’ibi bahanwa anatunga agatoki ubutegetsi bwa kabila ko bw’ubikira abantu babo bakoze ibyaha nk’ibi.

Pascal Nyembo kandi yatunze agatoki sosiyete yitwa AGR y’Ababiligi kuba itera inkunga imitwe yinyeshamba ziteza umutekano mukeya mu gihugu, iyi sosiyete ikaba ifite uruganda rutunganya amabuye yagaciro   mu gihugu ca Uganda .

Avugako iyi sosiyete icukura amabuye yagaciro  mu duce tuyobowe n’inyeshamba ziteza umutekano mukeya mu gihugu mu rwego rwo kuzishigikira, kubera iyo mpamvu hakkaba harigutegurwa inyandiko ikubiyemo ibirego barega AGR mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(CPI) rukorera i Lahaye mu buholandi.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here