Abaturage ba Uvira bashikirijwe ibiraro bya Mulongwe na Kalimabenge nyuma yo gusanurwa…

0
163

UVIRA, SUD-KIVU- None ku minsi 05/09/2019 ibiraro bibiri nibyo byashikirijwe abaturage kumugaragaro n’umuyobozi w’intara ya Kivu y’amaj’epfo. Ibi birori byabereye muri commune ya Mulongwe mu mujyi wa uvira.

Aherekejwe n’aba deputés batowe muri territoire ya Uvira, Théo KASI NGWABIJE, umuyobozi w’intara ya Kivu y’amaj’epfo yakinguye ibi biraro byinzuzi za Mulongwe ndetse na Karyamabenge aho yabishikirije abaturage ndetse aba baturage gufata neza ibi biraro kuko ngo ari ingirakamaro mubuzima bw’igihugu.

Guverineri ashikiriza abaturage ba Uvira ikiraro ca Mulongwe…

Guverineri Ngwabije yongeye kwibutsa abaturage b’uyu mujyi ko ibi bikorwa ari bimwe mu mirimo y’iminsi ijana ya Perezida wa Repubulika Iharanira Democrasi ya Kongo, Félix Antoine Tshisekedi  ndetse yavuze ko ikiraro cy’uruzi rwa Kawizi nacyo mu minsi irimbere kigiye kuzahabwa abaturage ubwo kizaba kimaze gusubirwamo neza.

Nyuma y’umuhango wo kwerekana ibikorwa byakozwe n’abubatsi…

Imirimo yo gusubiramo ibiraro bya Mulongwe na Karyamabenge yatangijwe n’umuyobozi w’iyintara wungirije ku minsi 30/05/2019. Ibi bikorwa byose bikaba byarakozwe n’ishirahamwe Office des Routes rikorera mu muji wa Uvira.

Umuji wa Uvira uhanzwe n’ikibazo cyo gusenyuka kw’amabarabara. Bityo umuyobozi w’intara akaba yavuze ko we hamwe nabo bakorana bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu muji wa kabiri w’iyintara ubone amabarabara meza kandi asukuye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here