Abaturage baribahungiye muri MONUSCO ubu batangiye gusubira mu ngo zabo…

6
200

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ingabo za leta ya Congo zigiye gutangiza ibikorwa byo kurwanya abitwaje imitwe yose yitwaje imbunda ndetse n’iyitwara gisirikare.

Nyuma y’ibitero bitandukanye abarwanyi ba Mai Mai bagabye mu mihana y’Abanyamulenge, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’intambara mu Minembwe, General de Brigade Toni Magana, uri mu Minembwe, yategetse abasirikare ba Fardc kurwanya abarwanyi ba Mai Mai barimo bashaka gusatira Centre ya Minembwe kuri uyu munsi w’Iposho ku minsi 14/9/2019.

Ubuyobozi bwa gisirikare buri mu Minembwe bwatangarije http://www.imurenge.com ko bwashoboye gusubiza inyuma abarwanyi ba Mai Mai barikumwe bari bateye imihana ya Gahwera, Ruhemba ndetse na Masha.

Amakuru dukesha mugenzi wacu uri mu Minembwe, avugako  mu bice bitandukanye byabereyemo intambara, uyu munsi hari imirambo ya Mai Mai 2 yabonetse i Gisombo, 2 Masha ndetse n’indi 2 mu Gahwera.

Nyuma y’intambara zabaye uyumunsi Bamwe mu baturage bari bahungiye kuri Monusco bavuye Kiziba, Muzinda na Rundu basubiye mu mihana yabo.

Hari icizere ko akarere gashobora kongera kugira amahoro kuko kur’ iri posho  ahagana kw’ isaha 12 (18h00′) z’umugoroba imodoka y’ikamyo zitwaye abasirikare baje gutangiza ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho zageze mu Minembwe. Muri Gahunda akaba ari ukurasa imitwe yose irwanirira impande zari zihanganye ndetse n’abantu bose bitwaje ibirwanisho.

6 COMMENTS

  1. Byiza kunkuru nziza ibashije kuboneka mukunvikana tutaramenye umusaruro mwiza .
    Ese mugihe mai mai yatwitse imihana yabanyamulenge ba mibunda gahwera nahandi. Ubwo barasubira iwabo muzihe nzira batwikiweho ichitwa igikoresho ibiryo Na chane chane
    1. Inka zabo arizo zarizibatunze
    2. Amazu yabo
    Nka leta mugihe ivugako yaje irabamarira iki
    Nimugarure inka zacu nibwo dusubira Mibibunda nomuyindi mihana yomumisozi miemile ataruko sinzaho abaturage bagarukira mumatongo azira ikintu nakimwe

  2. Abo Imana ishikamije ukuboko kwayo nubwo abanzi baba benshi nkumusenyi Ntaco baza dutwara muhumure igire ishaka ryiwacu hamwe n’Imana yacu tuzanesha

  3. Nibyiza ko bahera kuli mai mai n.Abarundi n,Abanyarwanda kuko nibo banereye nabi abaturage babatwikira amazu ndetse baby again ninka zabo,naho Gumino na twirwaneho barengera abaturage ndetse nibyabo,ibo amahoro abononetse bozitanga ntangorane

  4. Ikibazo nuko bata inshingano zabo bagatera twigwaneho na Gumino, barase Mai Mai yonyine kandi si pause bajye mo, bajye Muhipupu, Lulenge, Inganjyi, ….

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here