MINEMBWE, SUD KIVU:- Imirwano irimo kubera mu karere k’imisozi miremire ya Minembwe na Itombwe imaze gufata indi ntera n’ubwo igisirikare ca FARDC gikomeje kwoherezayo ingabo.
Ku munsi w’ejo akaba aribwo ingabo ziyobowe na Commendent Region, General Mundos, zageze mu Minembwe zije guhosha imirwano igiye kumara iyinga irimo guca ibintu mu karere ka Itombwe na Minembwe.
Intambara yatangiye ku munsi w’iposho, w’iyinga ryashize, ikaba yaratangijwe n’ibitero bya Mai Mai Ebuela mu Mibunda, muri Secteur ya Itombwe. Ibi bitero bikaba byarasize bitwitse imihana y’abaturage b’Abanyamulenge ndetse bikanyaga n’inka zabo ku bwinshi.
Iyi ntambara yaje gufata indi sura ubwo Chef wo kw’Ibumba, Nalibwini wo mu bgoko bg’Abafuliru, yatezwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, mu mugoroba w’itariki 12/019/2019, maze bamuvutsa ubuzima.
Ibi byaje gutuma andi moko yaratuye mu Minembwe, usibye Abanyamulenge, ahunga maze intambara ihindura isura, intambara iba iy’amoko; maze Abafuliru, Ababembe, n’Abanyintu bishira hamwe ngo barwanye Abanyamulenge.
Umwe mu bayobozi ba societe civile mu Minembwe aratabariza abaturage bari mukaga .Rev Harera Joseph yagize ati” abantu bari ku misozi babuze ama organization abafasha, ntibafite ibyo barya, ariko nyine bisabye ko habaho imbaraga za leta zishobora gucecekesha kugirango turebe ko hari abagiraneza bashobora gufasha abantu.”
K’uruhande rwa leta, Cap Kasereka, umuvugizi wa Operation sokola II, aherutse gutangariza imurenge.com ko bahisemo kuja hagati, cane ko basanga iyi ari intambara y’amoko.
Imihana imaze gusha kuva ku munsi w’ejo kugeza kur’ubu ni; Rutigita, Masha yose, Kalingi kwa Fataki, Kalongozi, Ruhemba mu Bahima, Gahwera.
Kur’ubu ingabo za Leta zikaba zatangiye kurasa abantu bose bitwaje ibirwanisho ntakuvangura. Amakuru duhawe n’umwe m’ubaturage nuko amasasu arimo kumvikanira muri Ruhemba yerekeza Rudabagiza. Kugeza ubu abantu bamaze kuhasiga ubuzima ku mpande zombi umubare nturamenyekana neza ariko urarenga 10.
Iyi mirwano ikaba yarabaye ihurizo rikomeye nyuma yaho imitwe y’amahanga yamaze kwivanga n’imitwe yitwaje ibirwanisho yari isanzwe ikorera hariya.
This FARDC is the strong enemy of peace in DRC! Our positive young men who were trying to defend our civilians against killers and robbers so called”maimai”, are being back attacked by it, and this one is being misused by the high ranked governmental officials who are benefitting from these attraucities.
We strong voice raised by ourselves to denounce this hatred behavior of our DRC leaders, including H.E. the President FELIX TSHISEKEDI who is not using his powers to stop these malpractices against one minority community “BANYAMULENGE”; who are not attacking the Country.
The World should learn about our bad history from 1960’s to today….!
Thanks, and God help, protect and peacify our tribe and land gifted from Him.
Very sad but let me advise my people wherever they are; unite ourselves and start operations in the Enemies territory ( Rurenge and Itombwe otherwise they will keep attacking Menembwe till the entire population is fled to the neighboring countries.