MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku minsi 03/10/2018 inyigisho zari zateguriwe abarimu bigisha umwaka wa 7 zasojwe ejo n’akabiri , tariki 2/10/2018.
Kubwa Ruhanga Paul, umukuru w’amasomo mukarere ka Fizi ya 5 yibukije abakuru b’ibigo by’amasomo, ababyeyi, n’abanafunzi kwibagirwa imikorere ya kera yo kurangiza umwaka wa gatandatu ukaja kuri segonderi (secondaire). Kubwe, Ruhanga aramenyesha ko byarangiranye n’uyu mwaka w’amasomo ushize wa 2018. Yavuze ko urangije uwa gatandatu azozaja mu mwaka wa karindwi ndetse n’umwaka w’umunani mbere yuko binjira mu mwaka bari basanzwe binjira mo wa secondaire.
Izi nyigisho z’abarimu zakozwe kubigo by’amasomo bigera ku 13 byo mu Minembwe. Bikaba bivugwa kandi ko izi nyigisho zizakomereza muduche dutandukanye nkuko abarimu bose badashobora gukurikirana izi nyigisho mukibanza kimwe nkuko byatangajwe na Ruhanga.
Biravugwa yuko ngo utundi ducye tuzakurikirana izi nyigisho ari: Amasomo y’Irurenge kuko ngo amahugurwa azabera kuri E.P (Ecole Primaire) Magembe yo mu Turuambo, amasomo y’i Gakenke, Bigaragara, Gitumba, Manunga ndetse nayo mu Rugezi yo azahugurirwa kuri E.P Lwiko ya Bigaragara, naho amasomo yo mu Kamombo azahugurirwa kuri E.P Kitasha.
Tubibutseko abarimu bo mu Minembwe amahugurwa yabo yo yatangiye n’iyinga ku minsi 30/09/2018 akaba yararangiye ejo n’akabiri ku minsi 02/10/2018.