Azarias Ruberwa aramagana politike ihamagarira abantu kwica abandi babaziza uko basa, Kinshasa

0
92

Umuhango wo kwibuka inzirakarengane z’Abanyamulenge zaguye mu Gatumba witabiriwe n’ abanyacubahiro benshi kandi batandukanye i Kinshasa.

Umuhango wabereye muri Diocese ya Fatima, ukaba wayobowe na Thaddee Mutware Binyonyo. Wari ugabuye ukubiri, aho igice cambere caranzwe n’ ijambo ry’ imana ryo guhumuriza abantu no kubibutsa ko hejuru y’ amakuba yabaye hari icizere cejo hazaza.

Igice ca kabiri caranzwe ahanini n’ amajambo, umushitsi mukuru akaba ari Me Moise Nyarugabo. Mw’ ijambo rye yibutsaga impande bireba ko gutanga ubutabera ari ngombwa. Ati ” imiryango mpuzamahanga irabizi kandi n’ abicanye ubgabo barazwi, barabyiyemereye ariko ntaco ubutabera burabikoraho.

Me Moise Nyarugabo mu Muhango wo kwibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba ku nshuro ya 14

Yakomeje avuga ko abanyamurenge batazahwema kwibutsa ubutabera kubera ko mubo bagomba kurenganura n’ abanyamulenge barimo kandi ari inshingano zabo. Yagarutse kubgicanyi bgabereye mu bibogobo, Kalemi, Iganji, Byura, na gatumba ko bgose asanga barazize uko bavutse (Genocide).

Minisitiri Azarias Ruberwa yunze murya mugenzi we yibutsa abaraho ko abishe abantu batabifurizaga ko bataha iwabo. kwari ukuburizamo umugambi wuko botaha. Turabibutsa ko umunsi babishe ari umunsi Azarias yari yageze I Bujumbura azaniye abantu ubutumwa bgo kubacura.

Yamaganye cane politike ihamagarira abantu kwica abandi babaziza uko bavutse. Ati” ibyo bintu siku Banyamulenge gusa byabayeho; ko byabaye muri Kasai na Ituri gusa ko ari umuco mubi ukwiye kwamaganwa.

Yashoje ashimira abantu bari baje kubafata m’umugongo, harimo Minisitiri Bahati Lukwebo, abadepite n’abambasaderi batandukanye ndetse n’ abandi bagiye bahagararira ibigo bya leta cangwa byigenga.

Uko byari byifashe mu mafoto, andi mafoto

Umuhango wo kwibuka abanyamulenge ku nshuro ya 14 i Kinshasa
Abanyacubahiro batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwibuika ku nshuro ya 14 i Kinshasa

Ubganditsi bga Imurenge.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here