Umuntu wese wibgira ko intsinzi y’Abanyamurenge izava imahanga aribesha, Mahoro Peace Association

0
205

Ubuyobozi bg’Abanyamulenge batuye mu gihugu ca Leta zunze ubumwe z’ America, bimbuye m’umuryango bise Mahoro Peace Association wagize ubutumwa utanga kur’ uyu munsi w’ amateka, Abanyamulenge bibuka ababo baguye mu Gatumba.

Umuyobozi wabo, Gahakanyi Micheal, mw’ijambo rye yibukije abantu akarengane ubu bgoko bgabo bgahuye nako, hato na hato bagiye bicwa leta ibifitemo uruhare.

Hejuru y’ ubgicanyi bakorewe asanga buri gihugu cose cakagombye gukora inshingano zaco neza kugirango hatagira uzira uko yavutse, aho yavukiye cg uruhu rwe.

Yemezako nubgo ku nshuro ya 14 ubutabera butaraboneka badateze kurekeraho urugamba rwo gushaka ubutabera. Asanga ari inshingano z’ abasigaye kwereka urukundo no guha icubahiro Bagenzi babo baguye mu Gatumba.

Asoza yagize ubutumwa agenera Abanyamulenge, yagize ati” Twarwanye intambara nyinshi ariko hari isomo zadusigiye, tugomba kugena imirongo tugenderaho kandi tugaharanira kuba umwe”. yongeye kandi  ngo” Umuntu wese wibgira ko intsinzi y’Abanyamurenge izava imahanga aribesha”

Ubganditsi bga imurenge.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here