Umuhango wo kwibuka inzirakarengane z’ Abanyamulenge zaguye mu Gatumba, mu mwaka wa 2004, urarangiye mu gihugu ca kenya.
Umuhango wari witabiriwe bikomeye kuburyo abantu bashika ku bihumbi bitatu bari bateraniye mu nyubako yari yakiriye uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 14 mu murwa mukuru wa Nairobi.
District officer wa Embakkasi, umushitsi mukuru wari watumiwe mur’ uyu muhango, akaba ari nawe muyobozi wohereje n’ igihugu ca Kenya kugirango atambutse ubutumwa bg’ igihugu yari ahagarariye.
Akoresheje amajambo yo muri Bibiliya yahumurije Abanyamulenge bose, yagize ati ” Imana izohanagura amarira mwarize mubabaye”. Yakomeje abakpmeza ababgira ko igihugu ca Kenya nta vangura bagira ndetse ko bazabaha uburenganzira bungana n’ ubgabandi bumve ko ari iwabo. Ati” ikibazo cose muzagira ntihakagire uzabahohotera kuko turahari kubganyu”.
Yatunguwe cane n’ ibyo yaboneye mur’ uwo muhango maze ababgira ko batari bazi ko bahuye n’ akarengane kangana gatyo, nuko abemerera kuzabagerera ibukuru abavuganira. Ati” Kur’ ubu twumvise impamvu mudashobora kuja mu nkambi kuberako mwahahuruiye n’ amakuba akomeye”.
Yashoje abasaba kuyoboka imirimo ko ayo mahirwe bayafite ndetse anabibutsa gukomeza kwubaha amategeko y’ igihugu kandi ko uzitwara nabi azahanwa nk’ abandi banyagihugu.
Ubganditsi bga imurenge.com
Imana izi akarengane kacu knd tuzi nezako ababirinyuma igihe kizagera bakabiryozwa Agato Rwasa nabambaribe bagomba gushikirizwa ubutabera