MIBUNDA, RDCONGO – Nyuma yaho ku munsi wagatanu kashize ku minsi 15/12/2017, bamwe mu nsoresore bitwara kibandi bahitanye umwe mu bacuruzi basanzwe bakorera ubucuruzi bwe mu kazirimwe ko mu Mibunda, ubu aba bagizi ba nabi bari muri gerez ariko hakaba hategerejwe kumenya niba koko bazahanwa n’ubutabera.
Amakuru avugako nyakwigendera yari aremye isoko rya kazirimwe ko mu Mibunda aho asanzwe akorera ubudandaza bwe, yaje guhura nabasore bagenda banyaga abagenzi , bakimara kumuhagarika bamusabye ibyo yarafite ashaka kubibima asa nubacitse yiruka nuko bamumenaho urufaya rwamasasu.
Kugeza ubu nyakwigendera akaba yarashinguwe ariko abakoze ubu bwicanyi ubu bafitwe n’inzego zumutekano , amakuru atugeraho avugako bataremera icaha kugeza ubu , ibi ngo bikaba biteye impungenge banyiri muntu kuko ubutabera bushobora kubarekura doreko umuco wokubikira abagizi ba nabi hariya ukiri mwinshi .
Imurenge.com yashatse kuvugisha abashinzwe ibibazo byabaturage mu karere ntibaboneka ku murongo wa telelefone ariko tukazakomeza gushaka abarebwa niki kibazo bose.