KINSHASA, RD CONGO: Guverinoma ya Congo imaze gufata icemezo gikomeye gisaba intumwa y’umuryango w’ibihugu by’ubulayi Bart Ouvry kuva ku butaka bwa Congo .
Leta ya Congo yasabye yihanukiriye ubumwe bw’ibihugu by’ubulayi (Union Européenne),gukora uko bashoboye ambassaderi wawo akaba yavuye ku butaka bwa Congo bitarenze amasaha 48 angana n’iminsi gusa.
Ibi byatangajwe kuri aka kane na minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Léonard She Okitundu ubwo yagiranaga ibiganiro nabahagarariye ibihugu byabo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Iki cemezo kije mu nyuma yaho umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ubulayi ufatiye bamwe mu bayobozi ba Congo ibihano ku bwinshi.
Leta ya Congo ikaba yatangarije abanyamakuru ko ifite urutonde rw’ibyemezo yafashe bizagenda bitangazwa mu minsi mikeya iza .
Umuryango w’ibihugu by7’ubumwe bwa Afrika wariwasabye EU gukuraho ibihano byafatiwe abayobozi ba Congo ariko EU ikaba itarabishize mu bikorwa.
Tubibutseko hashize gusa iyinga rimwe Lambert Mende minisitiri w’itangazamakuru akaba numuvugizi wa leta ya Congo yikomye umuryango w’ibihugu by’ibulayi awushinja gufatira abayobozi ba Congo ibihano nyamara iwe akavugako bitanyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.