Batandatu bifuza guhangana na perezida Kabila mu matora bishize hamwe kugira ngo batore umwe uzahangana na leta ya Kabila…

0
132

UBUBIRIGI – Nkuko byari byatangajwe na CENI, akanama gashinzwe amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo. Bamwe mu bantu bari bahisemo kwiyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba mukwezi kwa 12 bari bangiwe kwiyamamaze.

Jean-Pierre Bemba, Felix Tshisekedi, Vital Kamerhe, Moise Katumbi, Adolphe Muzito mu biganiro…

Ejo n’agatatu, ku minsi 12/09/2018 nibwo abagabo batandatu, bamwe mu bari bangiwe kwiyamamaza bahuriye hamwe i Bruxells, m’uBubirigi kugira ngo bishire hamwe batore umwe muribo uzabaserukira bose kugira ngo ahangane n’intwaro ya perezida Kabila.

Aba bagabo batandatu bahuriye hamwe ni Jean-Pierre Bemba, Félix Tshisekedi, Vital Kamerhe, Moise Katumbi, Adolphe Muzito na Antipas Mbusa. Base bashize igikumwe hamwe cemeza ko bagomba gushira mo inguvu ndetse n’ubumwe kugira ngo barwanye ubutegetsi bubimira kwidegembya mu gihugu ca babyaye nkuko tubikesha Radio Okapi.

Jean-Pierre Bemba, Felix Tshisekedi, Vital Kamerhe, Moise Katumbi, Adolphe Muzito bose bahuriye hamwe…

Muri iyi nama yahuje aba bagabo biravugwa ko yaranzwe n’ubumwe ndetse n’urukundo. Zimwe mu mpamvu zatumye iyi nama ibera hanze y’igihugu ngo nuko bamwe muri bano bagabo batemerewe na leta ya Kabila gukandagira k’ubutaka bwa Congo ari nayo mpamvu nyamukuruyatumye aba bagabo bishira hamwe dore ko muribo harimo bamwe bari barafuzwe bazira ibirego bidafatika nkuko bo babyivugira; iyi ngo yoba ari imwe mu mitwe perezida Kabila akoresha kugira ngo bajanwe m’uburoko.

Baganira…

Biravugwa kandi ko muriyi nama yahuje aba bagabo ngo mubyo bize aru guhakana byimaze yo imashini zizakoreshwa mu matora y’umukuru w’igihugu kuko bavuga yuko “izi mashini zidakurikiza amategeko nyakuri”. Bityo ngo bakaba basaba kuzakoresha amatora afite isuku mu buryo bwemewe n’amategeko nugira ngo hatazaba mo ubwibyi.

Mubyo basubiye kwigaho ngo nukurebera hamwe uburyo abangiwe kugaruka mugihugu bemererwa gutaha dore ko ngo batakagomye guhera imahanga nkuko babyivugira. Ikindi basaba akanama MONUSCO, gashinzwe kurinda umutekano mugihugu ngo nuko bahabwa ijambo ndetse bakemererwa kuvugira muri rubanda dore ko ngo batemerewe kuvugisha itangaza makuru.

Bongeye kandi gusaba ko police ishinzwe kurindira abantu umutekano ko ihagarika ihohoterwa rikorerwa abanyagihugu.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here