MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 12/09/2018, amakuru duhabwa n’umwe mu baturage b’i Gakenke akaba n’umujenama wa komite yo kubaka iki kiraro gihuza iyi umuhana wa Gakenke n’uw’Ilundu, Mwambaza Theobare, yatubwiye ko bakomeje gufata iya mbere mu gusana iki kiraro kugira ngo abagenzi baje bakora inzendo zabo amahoro.
Ubwo twamusanze aho akorare aka kazi ko kubaka icyo kiraro, Mwambaza Theobare yatumenyeheje ko imihana Gakenke Cepac, Méthodiste, Catholique, Gitarama, Sinayi ndetse n’indi yegeranye n’iyi tumaze kuvuga bose bishize hamwe bafata abakozi 12 kugira ngo basane iki kiraro.
Aba basore biyemeje gukora aka kazi ni abasore bava kwa Mulima, no mu Rusuku. Aba basore bifashishijwe kugira ngo bafashe aba baturage kubaka iki kiraro.
Abanya Gakenke bakaba basaba ubuyobozi bwa leta ndetse n’amashirahamwe yigenga kubatera inkunga ndetse no kubafasha kugira ngo iki gikorwa kizarangire vuba dore ko iminsi y’imvura yegereje.
Tubibutse ko iyi nzira inyuramo abantu benshi ariko igihe cy’invura uruzi rwa Rwiko iyo rwuzuye bose batinya kuyinyura mo kuko batinya kuhasiga ubuzima; benshi mu banafunzi bigira za Madegu na Ugeafi bibabagora kunyura kuri iki kiraro iyo imvura yaguye kuko uru ruzi ruba rwuzuye.