
KINSHASA, CONGO – Ku minsi 5/11/2017 nibwo akanama gashinzwe amatora muri Congo, CENI kemeje ukwezi kw’amatora k’umukuru w’igihugu muri Congo. Ubwo uhagarariye aka kanama gashinzwe amatora ka CENI yagirana ga ibiganiro n’abanditsi ndetse n’abanyamakuru, Corneille Nangaa yavuze ko ntakabuza aya matora azaba umwaka utaha.

Benshi mubayobozi barishimira ibyavuzwe na Corneille Nangaa. K’uruhande rw’ubuyobozi buri k’ubutegetsi, nabo bashimye ibyavuzwe na Corneille Nangaa ko ari ingirakamaro kugihugu ndetse bakaba banavuga yuko ari iby’agaciro.
Ibyukuri twishimiye iri ijambo kuko birasa nkaho Imana yasubije isengesho ryacu. Ibi bigiye gukemura byinshi ndetse n’abatumva ga impamvu aya matora adashirwa mubikorwa bagiye kunyurwa. Reka twese dutegereze turebe ico CENI itubikiye. – Alain Atundu, umuvugizi w’ibiro bya perezida Kabila –
Biravugwa yuko iri itangazo ryatanzwe na CENI ari uko habanje kuba inama yahujije abayobozi bose kugira ngo batorere umuti ikibazo cakomeje kuvugwa cane i Kinshasa munama.