Guverineri Claude Nyamugabo yasuye abaturage ba Minembwe ashima imibanire y’amoko ahatuye…

0
129

MINEMBWE,SUD-KIVU – Imbere y’abaturage bo mu Minembwe, guverineri Nyamugabo Claude Bazibuhe yashimye uburyo umutekano wifashe muri kano karere ndetse anashima imibanire y’abaturage bahatuye.

Guverneri atanga ijambo ryo gushimira abaturage ku mubano mwiza…

Akimara kwitura ku kibuga c’indege ca Kiziba, Claude Nyamugabo yakiriwe n’inzego zitandukanye, habe iza gisivile ndetse niza gisirikare zirangajwe imbere n’umuyobozi w’iposita nkuru ya Minembwe, Nzabinesha Gadi n’imbaga y’abaturage benshi ayoboye.

Amatara…
Amatara akoresha imirasire y’izuba mu Minembwe…

Muruzinduko rwe rwambere kuva aho abereye numero ya mbere ya Kivu y’amaj’epfo, Nyamugabo ntiyaserutse mu Minembwe wenyine kuko yarikumwe n’itsinda ayoboye ririmo aba minisitiri b’intara barimo Muller Ruhimbika w’imari n’igena migambi ndetse na ministiri w’ubuzima.

Guverneri yishimiwe n’abaturage…

Umushitsi wagaragaye kandi arikumwe na guverineri muri uru rugendo ni umuyobozi wa wungirije wa Monusco i kinshasa, uyu muyobozi akaba yijeje abaturage ko umushinga wokubaka ibarabara Baraka-Minembwe ubu ugeze kure kandi ibikorwa byawo bitangira vuba.

Abantu bari benshi…
Police yari ishinzwe kurinda umutekano w’ibi birori…

Tubibutseko ishirahamwe rya MONUSCO ariryo ryubatse amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba akora mw’isoko ry’agatanu mu Minembwe. Uyu mushinga ukaba washimwe cane na guverineri Nyumugabo wasabye abaturage ba Minembwe gufata neza aya mashanyarazi akoresha imirasire yizuba.

Umuyobozi wa karere ka 33 ka gisirikare muri Sud-Kivu, General Jean Baptiste wari kumwe na guverineri muri uru ruzinduko yijeje abaturage ko ingabo z’igihugu ziteguye kumaraho umwanzi w’amahoro mu turere twa Kilembwe ndetse na Bijombo tugaragaramo umutekano mukeya cane kugeza ubu.

Abaturage batuye akarere ka Minembwe biteguye umusaruro w’uruzinduko rwambere guverineri akoreye mu kano karere doreko uyu muyobozi yijeje abaturage ba Minembwe ko ikibazo ca Bijombo cafatiwe ingamba na leta ayoboye.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here