MINEMBWE, CONGO – Gusabira amahoro akarere ka Minembwe, igihugu cyose ndetse no kwibuka ababo babasize mu mpanuka y’indege mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe niyo yari intego y’igiterane cyateguwe n’ishirahamwe rya Eben-Ezer uhereye n’iposho kugeza n’iyingakageza ku minsi 16/09/2018, mu Minembwe, ku Kiziba aho iyi ndege yaguye.
Imbanga nyamwinshi niyo yahateraniye ndetse ku munsi wo gusoza hakaba habaye ibyinshimo birenze ubwo abaturage bahagarariwe na Rugira Wilson, umuyobozi w’irishirahamwe. Mw’ijambo rye Rugira Wilson, yafashe umwanya asaba abantu bari bateraniye aho hantu kwibuka ibyoImana yabakoreye maze bagaherako bagafata imyanzuro yo kubana amahoro ndetse no gusabana ubwoko k’ubundi.
Nyuma yo gusoza uyu muhango abari bateraniye aho hantu bose berekeje kunva z’abaguye mumpanuka y’iyi ndege yari itwaye abakozi b’Imana mu Minembwe mu giterane cari categuwe n’ishirahamwe Eben-Ezer.
Nyuma yo gusura iyi mva, aba baturage bagaragaje ubufatanye mu gushiraho indabyo ari naho kandi Rugira yavuzeko amaraso yaba bakozi baguye muri iyi mpanuka agomba kuba isomo ku buzima bwaburi wese.
AMAFOTO



