
BUKAVU – Claude Nyamugabo Bazibuhe yimitswe kuri kano gatatu kuminsi 11/10/2017 ni nyuma yaho atorewe kuba guverineri kuminsi 29/08/2017 atsinze mu matora Mwarimu (Professor) Elie Zihindula watangajeko atazitabira amatora y’iciciro cya kabiri umunsi umwe gusa mbere y’uko aya matora aba.
Claude Nyamugabo ubarizwa muri amwe mu amashaka ari k’ubutegetsi, ishaka ryitwa MP (Majorité Présidentielle). Claude abaye guverineri wa 29 kuva Congo yabona ubwigenge (indépendance) mu mwaka wa 1960. Tubibutse ko Claude Nyamugabo watsinze yigeze kuba Ministre wa Sport muri guvinema (Gouvernement Central). Muri aya matora, Claude Nyamugabo yagize amajwi 16/34 naho mugenzi we bari bahanganye, Elie Zihindula agira 12/34 muciciro ca mbere.
Muri uyu muhango wo kwimika guverinema nshasha izayobora intara ya Kivu y’amajepfo (Sud-Kivu), umuhango wabereye mucumba cy’ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’amajepho. Muri ibi birori Claude Nyamugabo yabwiye abari bayoboye inama ko azibanda cane cane mu kugarura amahoro mukarere. Yavuze kandi ko azakora uko ashoboye kugira ngo abashe kumara ho imitwe yitwaje intwaro (Groupes armés), ndetse kandi ko azita kubikikijeabanyaguhugu (Environment) ndetse n’imiturire yabo.
Claude kandi yavuze ko inama z’aba Ministre zizajya zibera ahatandukanye kugira ngo abashe kwerekana uburinganira mumoko yose atuye muri Kivu y’amajepfo.
Nzakora uko nshoboye kose kugira ngo amabarabara yubakwe kand abanyagihugu bagire umutekano. Muri ii gahunda nzaba mfite inkunga zivuye mu imiryango y’Ubumwe bw’uburari UE(Union Européenne). Nzabanza nkore ibarabara rya Rusizi ya mbere guhera kuri place mulamba. – Claude avuga –
Mbere yuko inama itangira, kuminsi 08/10/2017 nibwo Claude Nyamugabo yari yatangaje amazina y’abandi ba ministre icumi (10) bazakorana nawe muri gahunda ze afite kuzakora. Mu amazina yatangaje harimwo abagore babari (2).
– Imurenge.com, tuzakomeza tubageza ho amakuru. –