Hashizweho ubundi buyobozi busha mu itorero rya 5ème CELPA mu Minembwe…

0
137

MINEMBWE, CONGO – Ejo niyinga ku minsi 08/04/2018 nibwo umuhango wo kwimika no kwerekana abayobozi basha b’itorero rya 5ème CELPA wasoje mu muhana w’i Lundu; uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zose ukaba wararanzwe mo ibyishimo ndetse n’urukundo rwinshi.

Abayobozi kuva i Bukavu…

Bamwe mu bayobozi bakomeye b’iri torero biranavugwa ko baje baturutse i Bukavu kugira ngo bahagararire uyu muhango wo kwimika no gusiga amavuta aba bashumba basha b’iri torero rya 5ème CELPA.

Abayobozi basha basizwe amavuta…

Mu bari bitabiriye uyu muhango wo kwimika aba bayobozi, hari harimo ukuriye iri torero ku rwego rwa Province ya Kivu y’Epfo (délegue regional), Philon ndetse n’umwungirijye uzwi ku izina rya Katimba; aba ni nabo babwirijye ijambo ry’Imana riri mu gitabo ca Yeremiya 1:10 “Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.” Iri ni ijambo rivuga k’umuhamagaro w’umuntu.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batari bake…

Tubibutse ko mu minsi mike ishize iri torero rya 5eme CELPA ryavuzwe mo amacakubiri hagati y’abayobozi ari nayo mpamvu nyamukuru yanatumye hashirwaho ubu buyobozi busha kugira ngo iki kibazo abayoboke bareke gusubiranamo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here