Ibibazo by’imishahara y’abarimu n’imbogamizi k’uburezi mu karere ka Minembwe

0
137

MINEMBWE, SUD-KIVU :-  Imyaka ibiri irashize abakozi b’ibiro bikuru by’uburezi mu karere ka Minembwe batabona imishahara, ibi bikaba bifite ingaruka mbi k’uburezi bw’ akarere.

Muri rusange ibi biro bifite abakozi bagera kw’ijana abahembwa na leta n’abakozi ichenda gusa, barindwi muri sécop abandi babiri muri inspéction.

Ibi bikaba byarateye intege nkeya benshi mu bakozi ba sous-division ndetse abenshi mur’ibo bataye akazi abandi nabo bihitamo kuba bagahagaritse.

Ibi ni bimwe mubyatangajwe n’umukuru wibi biro, bwana RUHANGA Paul bigangu, ubwo yaganiraga na Imurenge.com kur’uyu munsi w’agatanu, iminsi 22.11.2019.

Sibi gusa amafaranga abafasha mu bikorwa bitandukanye byibi biro nayo ntayo bafite. Yagize ati “biratugoye kugura n’impapuro bidusaba gukoresha ubushobozi bwacu kugirango tuzigure.”

Nyamara tureba akarere kanini kuva kurikangwe aha ni Fizi hafi na bijombo ukageza mu Kadegu hafi n’imirimba,
Ntitugira transport, inyubako z’ibiro byacu ntizishimishije kandi kugez’ubu nta buryo turabona kugirango dusane izinyubako.

RUHANGA PAUL m’ubutumwa bwe yasabye abarimu gukomeza kwihangana kugirango batange ubumenyi bwiza ku banafunzi, Kugez’ubu ntibarabona n’urumeya kuva leta yatangiza uburezi k’ubusa.

imurenge.com yabajije Paul kur’iki kibazo atubwirako leta yafashe ingamba zo kuriha imishahara y’abarimu m’uburyo butatu. Uburyo bwa mbere nuko bariguhabwa amafaranga yabo m’ukwezi kwa cumi bityo bamwebarayabonye abandi ntayo barabona ariko ntibivuzengo ntayo bazobona bose bazohembwa.

Uburyo bwa kabiri nuko bazongera Kandi guhemba abarimu mur’uyumwaka utaha wa 2020, abarimu ntibacike intege bazohembwa bose, uwibesha akazaka umubyeyi amafaranga azakurwa mu kazi.

Muri rusange sous -division Fizi ya 5, Minembwe ifite amasomo 160 ahembwa na leta ni 37 andi yose ntahembwa, m’ukwezi gushize kwa 10 amashuri y’ibanze atatu niyo yahembwe gusa.

Ibi byose Ruhanga Paul asanga bifite ingaruka mbi kumyigishirize ya barimu nkuko batarabona imishahara y’amezi abiri ashize ndetse nuku kwa chumi nakwo.

Amashuri atari aya leta mu ma karere ka Minembwe nayo yahuye n’ibibazo by’imishahara y’abarimu nyuma yaho intambara zibasiye aka karere maze amasomo agahagara. Nubwo yoba afunguye ababyeyi bakaba ntabushobozi bafite bwo kwishurira abanafunzi nkuko byari bisanzwe bitewe nuko banyazwe imitungo yabo n’abarwanyi ba Mai Mai.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here