Ico batwijeje twobashimaho nuko FARDC yemeye gufatanya na local defense zacu, Chef Mutware

6
138

SUD KIVU, ITOMBWE:- Nyuma y’imirwano yibasiye secteur ya Itombwe, maze igahitana abantu, inka zikanyagwa k’ubwinshi, ndetse n’amazu agatwikwa, igisirikare ca FARDC kimaze gukorana inama n’abaturage kugirango kibahumurize.

Iyi nama ikaba ibaye nyuma yuko habaye uburangare bw’ingabo za leta maze Mai Mai ibaca murihumye yigabiza imihana y’Abanyamulenge irayitwika. Ibyo byaje gukurura imirwano hagati ya local defense y’Abanyamulenge na Mai Mai Ebuila ifatanije n’abarwanyi b’Abarundi.

Mu nama yabaye mur’iki gitondo, ikabera kw’itara, Capitaine Ndele yabwiye abaturage ko kur’ubu babonye uburenganzira (Ordre) bwo kurasa Mai Mai kandi ko umutekano w’abaturage ugiye gukazwa. Umuyobozi gakondo wo mu Nkango, Chef Mutware, yatangarije imurenge.com ko hari icizere bavanye mur’iyi nama. yagize ati” Ico batwijeje twobashimaho nuko FARDC yemeye gufatanya na local defense zacu”.

Umuturage twabashije kuganira wari uri mur’iyo nama avuga ko umutekano ukiri muke kubera ko Mai Mai ikigaragara aho imirwano yabereye mu Bijanda. Yanongeyeho ko bagerageje kubwira ingabo za leta ko zatangira akazi maze zibabwira ko Mai Mai irimo gufata imirambo yabo ngo baje kuyishingura.

Kugez’ubu abaturage bakaba batarasubira mu mazu yabo, bakaba bagiherereye aho bahungiye; kw’Itara, Igasiro, kuri Nyamara, no mu Minembwe.

K’umugoroba w’ejo muri Secteur ya Rurenge, aho bakunze kwita kuri Nzovu, inka zigera ku 150 zikaba zaranyazwe z’umugabo witwa Rwinikiza wo ku Kabingo ubwo yaravuye i Lulenge ahunga umutekano muke. Nyir’izo nka akaba yadutangarije ko yahuye n’abagizi ba nabi batatu bakamwaka inka ziwe gusa ntihagira ico bamutwara.

Intambara z’imaze iminsi mu karere k’imisozi mire zikaba zikomeje kwongera impunzi ariko bamwe barambirwa n’imibereho mibi maze bakambuka imipaka, gusa hari n’abandi basanga batosiga gakondo yabo ngo baje m’ubuhunzi. Hari uwagize ati” bimwe mur’ibyo bihugu duhungiramo nibyo biduteje umutekano muke, nje rwose sinzova mu gihugu na sigiwe n’abakurambere”.

Umutekano muke mur’aka karere ukaba wararushijeho kuba mubi mu gihe imwe mu mitwe yitwaje ibirwanisho, ikomoka i Rwanda no m’uburundi,  ikomeje gushinga ibirindiro mur’aka karere k’imisozi miremire ihanamiye Ubuvira. Ibintu abaturage b’aka karere bamaganye bivuye inyuma nyamara ntibyagira ico bitanga.

 

 

6 COMMENTS

  1. Byose nukubakinga mumaso, ntabwo mayi ihagarika imirwano, ahubwo mutabarize abantu badashira, naho kwibeshya ngo bagiye gukorana na local defense yabanyamurenge nukugira ngo babone uko babafata, abanyamulenge duhaguruke dutabare tuve mukwizera ibidahari, nigute bimuye simon uwo munsi bakarara bateye? ikindi rwose byumvikane ko atarintambara zamoko nibitero bishigikiwe kandi bigamije gusemba abanyamulenge no kubanganza. Muhaguruke abashoboye dutabare ababyeyi muve mukwizera leta kuva kundondo twatewe leta ihagarariwe, burimunsi turashyingura, turanyagwa, turatwikirwa, muribaza ko ikibazo kizakemuka?

  2. Icihishe inyuma y’iriya ntambara kiragaraga vuba. Kandi iyo urugamba rushushe ruba rugiye kurangira. Si ubwa mbere Leta ya Congo iduhagurukira, Imana igakorera imirimo mu maso yabo. Mureke mu byo dukora, hashirweho umunsi wo gusenga ku rwego rw’ubwoko, maze murebe ko kiriya tutacegurirwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here