SUD KIVU, ITOMBWE: – Akarere ka Mibunda gaherereye muri Secteur ya Itombwe, kamaze iminsi ibiri gatewe n’abarwanyi ba Mai Mai Ebuela k’ubutafatanye n’Abarwanyi b’Abarundi. Iki gitero kikaba caragabwe ku minsi 07/09/2019, akaba hari mu mugoroba w’umunsi w’ Iposho, giturutse mu Kipupu.
Umubare w’ibyangiritse byose nturamenyekana gusa abantu bamaze kwitaba imana bagera kuri 7, impande zombi, naho abokomeretse bakaba barenga 10, umubare w’inka zanyazwe nturamenyekana gusa biravugwa ko ari nyinshi cane. Imihana imaze gusha ni; Rinjanja, Tulambo, Kibundi (Marunde), Bijanda, Kivogerwa, mu Nkango, Bakura, Murambi, Tulambo, na Rushasha
Imbarutso y’iki kibazo ntiramenyekana neza gusa mur’aka karere ka Itombwe hari hamaze iminsi humvikana impfu za hato na hato z’abaturage gusa amoko ahatuye akitana ba mwana.
Chef uyoboye localite yo mu Nkango, Mutware Rwakuranwa Alexis, arasaba leta ko yatabara ariko itabogama. yagize ati” turasaba ko haza leta nzima yo gukurikirana ikibazo c’umuturage, umusirikare wa leta ashinzwe kurinda umuturage n’ibintu byiwe …apana kureberera ngo abure ikintu na kimwe yakora”
imurenge.com yavuganye n’umusoda wungirije muri operation Sokola II, Sergent Major Karako Dakaline Thadee, maze atubwira ko aribo basubije inyuma igitero cabo barwanyi ba Mai Mai ndetse ko ico gitero kikaba cari gifite gahunda yo kugera Uvira.
Ibyo uyu muvugizi yadutangarije bihabanye cane nibyo Chef Mutware avuga. Mutware yavuze ko abarwanyi baciye ku birindiro bya FARDC bigera kuri 5, ndetse kandi ko nta bufasha na buke bigeze babona.
Umuvugizi w’igisoda ca Congo muri operation Sokola II, Dieudonne Kasereka yavuganye n’umunyamakuru wa imurenge.com, amuvugisha ari munzira avuye m’uruzinduko ntihagira amagambo menshi atubwira gusa atubwira ko ari bubanze kuvugana n’abamukuriye kuberako iki kibazo kirimo politique nyinshi, yagize ati” ce problème est très politisé”.
Mur’ukurera rw’iri joro ryashize, abarwanyi bataramenyekana bateye umuhana w’Abafulero bo kwa Chef Kasororo, muri Secteur ya Itombwe, maze bica abantu babiri maze abandi 6 barakomereka. Kur’uyu munsi nta mirwano yongeye kuba gusa ntago ibintu byifashe neza, abaturage bamwe ko barahunga abandi bari mu mashamba bategereje ko leta yagira ico ikora ngo yitange ibitero bya Mai Mai Ebuela.
Umuyobozi wa Mai Mai yagabye ibitero, uzwi kw’izina rya Ebuila, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko hari hari insoresore z’abanyamulenge zirimo kwitoza ibya gisirikare kandi zari zinamaze iminsi zitoteza abaturage. Ibintu bamwe mu bayobozi gakondo basanga ari urwitwazo.
Iyi mirwano ikaba imaze iminsi yibasiye akarere k’imisozi ihanamiye Uvira, ikaba yaratangiriye ku Ndondo ya Bijombo ikomereza i Rurenge maze iza kwibasira akarere ka itombwe ndetse n’ibice bimwe bya Minembwe. Ibiro bikuru bya leta byarahagutse biza kubonana n’abaturage ba Minembwe, biyobowe n’intumwa ya perezida, Vital Kamerhe, nyamara umuti w’iki kibazo nturaboneka.
Abakurikiranira hafi politike y’akarere basanga ikibazo carabaye urusobe nyuma yaho imitwe yitwaje ibirwanisho kuva mu bihugu nk’urwanda n’uburundi imaze gushinga imizi muri kariya karere maze ikibazo kirushaho gukomera.
Ntabwo murada ku ntego y’abanyamoko: Ababembe, Abapfurero n’abandi. Bose, barakajwe nous kutagira ubaserukira muri Gouvernement. Imbuga zose sibyo zasakuzaga? Icyabigabanyije umutego ni ibyabereye South Africa. Icyo nicyo kibazo, ibindi byose ni prétexte gusa.
WhatsApp ishyiramo amakosa. Mu byihanganire.
Bavuze ko intambara Ari synonyme y’ imyigaragambyo y’uko batabonye cyangwa bstahawe ministère n’,imwe muri iyi gouvernement. İbindi byose babeshya ni urwitwazo.
Gusa ukuri kuzatsinda kandi amaherezo Uwiteka azatabara abarengana
Nubwo Israeli atatuzi yakobo ntatumenye Uwiteka niwe data watwese