THE NETHERLANDS, APELDOORN:- “Uriya musore asizwe amavuta y’imana, imitima iranezerewe” amwe mu majamambo yavuzwe na bamwe mu bitabiriye igitaramo ca Gentil Misigaro.
K’umugorobo w’iri posho ryashize, umuhanzi Gentil Misigaro yataramiye Abaholandi mur’urugenzi rw’ivugabutumwa yise Biratungana Tour arimo gukorera k’umugabane w’uburayi, ikaba yaratabgiriye mu gihugu abarizwamwo ca Canada.
Gentil yageze kur’urubyiniro (Stage) nk’isaha icenda z’umugoroba (15h00′) maze yinjiza abakunzi be mu bihe byo kuramya no guhimbaza imana. Bamwe kwifata byarabananiye barasimbuka barabyina abandi amarira y’umunezero atemba mu maso.
Nari nsanzwe ntegera indirimbo za Gentil ariko kur’uyu munsi indirimbo ze zamberaye nsha, umwe mu bakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo. Gentil yanyuzagamo akabwira abantu zimwe mu mpamvu zagiye zimutera guhimba (Inspiration), akenshi zikaba zari zihuye n’ubuzima yagiye anyuramwo; harimo nko gukira uburwayi abaganga bageze aho bananirwa ndetse n’ibindi.
Gentil Misigaro yaje gufata akanya asobanurira abaraho amwe mu mateka ye, ndetse n’ impamvu zamuteye gutangira kwishuza ifaranga mu bitaramo bye, yagize ati ” hariho bagenzi banje bagiye bava mur’uyu murimo dukora kubera kutabona ubushobozi bisaba, abandi bakabivamo bakaja mu by’isi (Secular Music) kuberako bibinjiriza bagakuramo indonke, natangiye kwishuza kugirango tugeze ubutumwa bwiza kure hashoboka kandi bibere n’urugero rwiza abandi”.

Ubusobanuro bwanyuze bamwe mu bari bitabiriye, umwe mu bashumba b’amatorero bari bitabiriye batashatse ko izina rye turitangaza yagize ati” nanje ndi mu bantu batazaga bumva ibintu byo kwishuza ibitaramo by’indirimbo z’imana ariko natashe nabisobanukiwe”.
Mur’iki gitaramo Gentil yaboneyeho akanya ko kugurisha CD ya alubumu ye yise Buri munsi. 50% by’amafaranga azogurwa izo CD akaba ateganyijwe muri gahunda zo gufasha m’umushinga Gentil Misigaro yatangije hamwe n’abavandimwe be wo kwubaka amasomo y’abanafunzi mu karere ka Bibogobogo (Fizi), DR Congo. Umushinga ukaba ufite agaciro kangana n’ibihumbi 30’000 USD, bakaba bateganya kwubaka ibihumba 6 by’amasomo y’ibanze.
Kanda hano hasi maze urebe mu mashusho uko byari byifashe
Abandi bahanzi bo m’ubuholandi barimo; Muhima James, Hagayi Paul, na Jacques bari baje gushigikira Mugenzi wabo. Sibo bonyine kuberako na Choral y’itorera rya Power of Prayer, ishamyi ry’Ubuholandi, yari yaje gususurutsa abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana.
Igitaramo gisoza, abari bashizwe gutegura igitaramo basabye abashumba bari bitabariye ko basabira umugisha Gentil Misigaro ndetse n’igihugu akomokamo ca DR Congo.

Gentil akaba yarabanjirije mu m’Ububiligi mbere yuko asusurutsa Abaholandi, nyuma yaho akazahita akomereza mu gihugu c’Ubufaransa mbere yuko yerekeza muri Australia.
Murakoze kutugezaho inkuru za Misigaro gusa ubutaha mujye mwibuka kwandika Imana not Imana iyi mwanditse siyo kbsa