MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma y’intambara yaranzwe mukarere ka Minembwe ndetse no muyindi mihana ihakikije imvukira zo mu Minembwe zituye mu mahanga zikomeje gufasha abahuye n’ibibazo by’intambara basenyewe ndetse bagatwikirwa amazu yabo.
None ku minsi 07/09/2019 nibwo imfashanyo kuva muri Amerika yashikirijwe abaturage bo mumoko yose basenyewe ibyabo. Iyi mfashanyo ikaba yatanzwe na Pasteri Ruganza Ruben Mutanga kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukomoka mukarere ka Minembwe.



Bimwe mu bintu byahawe aba basenyewe harimo Amanjanja (Amabati), Imisumari ndetse n’ibindi bikoresho byo munzu. Bamwe mu bashikirijwe ibi bintu bakaba bakomeje gushimira abagiraneza bakomoje kubafata mu mugongo muri ibi bihe bibi bahuye nabyo by’intambara.
Tubibutse yuko ibi bikoresho byahawe abaturage kuva mu moko yose, harimo Abanyamulenge, Abapfulero, Ababembe ndetse n’Abanyintu bose babarizwa mukarere ka Minembwe.
Reba Video aho abaturage bashimira Pasteri Ruganza Ruben, kunkunga yatahaye.