Abo mu bwoko bw’Abanyindu bahawe raporo y’ibyavuye mu nama yahuje amoko yose atuye muri Uvira, Fizi na Mwenga.

1
81

MINEMBWE, SUD-KIVU – Umushinga wa Alert International wahujije abo mu bwoko bw’Abanyintu (Banyindu) barenga 30 batuye mu muji wa Uvira kugira ngo babwirwe ibyavuye mu nama yakoreshejwe n’uyu mushinga kubijanye n’amahoro mukarere ndetse no mugihugu. Iyi nama yabaye mukwezi kwa gatanu k’uyu mwaka w’i 2019, mu muji wa Uvira.

Ibi ngo byakozwe kugira ngo ubu bwoko bwumve ko abo batumye muribyo biganiro bavuze nkuko batumwe n’ubwoko bwabo. Kubwa Deo Musafiri, uhagarariye igikorwa ciswe Projet Tujenge Pamoja kwa Ajili ya Amani. Iki gikorwa catewe n’ishirahamwe Alert International. Ibi ngo bizafasha kujana amakuru meza no kuyageza mu mihana ya Bijombo ndetse n’ahandi hagiye habera intambara z’amoko muri Kivu y’amaj’epfo.

Musafiri yongeyeho ko ibi bikorwa by’uyu mushinga bizagezwa mu moko yose yabaye muri iyo nama yo mukwezi kwa gatanu.

Uhagarariye ubwoko bw’Abanyintu, Mwami MUMBEZA IV, nawe wabaye muri iyo nama y’uyu munsi, yasabye abo mubwoko aserukira bw’Abanyintu kubana neza n’andi baturanye kandi ko bakwiye gusaba muri byose.

Tubibutse ko Mwami MUMBEZA IV yavuze kandi ko ari nta bwoko buzatura mukarere kabwo bwonyine kuko iguhugu ari icy’Abakongomani bose kandi bakwiye kubana mu mahoro kugira ngo basane igihugu cababyaye. Uyu muyobozi yongeye gusaba abitabiriye iyi nama bo mu moko yose atandukanye kudashotora anabibutse ko ubwoko bwe ayoboye ko bafite inyota y’amahoro kandi biteguye gukorera hamwe.

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here