KINSHASA, RD CONGO: Perezida ucuye igihe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo , Joseph Kabange Kabila, arashima ubutwari bwa perezida Robert Mugabe waraye yitabye Imana ku myaka 95 yamavuko.
“Tuzahora twibuka impfura ibereye Afrika, yatubaye hafi acungura igihugu cacu igihe umwanzi waruturutse i mahanga yaduteraga, umugabane wacu utakaje umwe mu barwanashaka ukomeye, intari yaharaniye ubwigenge”, amwe mu magambo yavuzwe na Joseph Kabila ku nyandiko yasohotse ya FCC ihuriro ry’amashaka abereye umuyobozi ubwo bandikaga ku rupfu rwa nyakwigendera Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe.
Perezida Mugabe warwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, yayoboye igihugu ce kuva mu mwaka w’1980 kugeza 2017. Azwi kandi nk’umwe mubagize uruhare runini mukurangiza intambara benshi bita intambara yakabiri ya Congo, 1998 kugeza 2002, intambara abandi bakunze kwita intambara yambere yisi ya Africa kuko yarihuje ibihugu bigera kuri 9 harimo Zimbabwe n’ibindi bihugu byaribishigikiye perezida Laurent Desire Kabila.
