Imashini yo gutora yashitse mu Minembwe

0
168

MINEMBWE, FIZI – Kuva kur’aka Kane, tariki 15/11/2018, nibgo indege ya Monusco yituye mu Minembwe izanye imashini y’amatora.

Kubga Erasto Sabani uhagarariye amatora mur’aka gace, akimara kwakira iyi mashini, yatangajeko ibikorwa byo kuyerekera abaturage bihita bitangira uyu mugoroba muri Madegu hagati. Yagize ati” umuturage wese afite uburenganzira bgo kuyikoraho,kuyitegereza no kwerekerwa n’abakozi ba CENI uko ikoreshwa.

Sabani Erasto, Ukuriye ibiro by’itora mu Minembwe

Yanatanze gahunda yuko bazagenda bayereka abaturage bose ba Minembwe, bikazaza bibera ahahurira abantu benshi. Sabani yakomeje avuga ko nahagera naho bazoza bagera no mu mihana bereka abaturage uko ikoreshwa kugeza amatora abaye.

Imashini ishitse mu Minembwe nyuma y’igihe kini bari bayitegereje, mu bindi bice by’igihugu zari zimaze kuhagera kubginshi usibye hato na hato. Leta yihaye gahunda yuko umuturage wese agomba gutora ntakabuza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here