Imashini z’amatora zoherejwe na CENI zamaze kugera mu Minembwe.

0
179

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku minsi 13 gusa isigaye kugira ngo amatora y’umukuru w’igihugu hamwe n’aba député abe muri Republika Iharanira Democrasi ya Congo, none n’akazirimwe nibwo imashini ziteganyijwe gukoreshwa muri aya matora zashitse mu Minembwe.

Ngizi imashini zateguwe mu matora y’umukuru w’igihugu…

Hari kugihe c’isaha zitatu za mugitondo ubwo indege y’abikorera kugiti cabo yo mubwoko bwa Antonov (yoherejwe na CENI, akanama gashinzwe gutegura aya matora). Iyi ndege yasesekaye kukibuga c’indege ca Kiziba, mu Minembwe izanye izi mashini.

Nkuko byatangajwe n’umukuru w’akanama gashinzwe aya matora mukarere ka Minembwe, Eraston Sabani yavuze ko bakiriye imachini zigera kuri 90 kandi zose arizo bazakoresha. Izi mashini zazanye na za bateri (batteries) zo mubwoko bwa Lithium 32.

Aya ma bateri azagaburwa kuma centre y’amatora 17 ari mugace ndetse na za biro (bureau) zigera kuri 60. Eraston yavuze kandi ko izi machine zirenze ubwinshi ama bureau y’amatora kubera guteganyako hashoborakubaho iharibika ry’imwe muraya ma mashini ateganyijwe hakaza kwifashishwa aya rengaho.

Izi mashini zishitse mugihe abakuru b’uduce tuzaberamo aya matora bari biteguye gutanga amahugurwa kubazakora mu ma bureau y’amatora. Nukuvuga ko buri gace gateganya kuzakoresha aya matora kazaba kayobowe n’abantu babiri. Bose hamwe n’abakoresha bazaba bagera kuri mirongo itatu n’abane(34).

Birateganywa yuko mbere yaho aya matora aba mu minsi ya vuba abafite ubuenyi mu gukoresha izi mashini bazaja gutanga amahugurwa n’inyigisho kubandi bazakorana muri utu duce tuzatorerwa mo.

Tubibutse kandi ko aya mahugurwa yatangiye ku minsi 07/12/2018 kandi akaba ateganyijwe kuzarangira ku minsi 13/12/2018.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here