
BUKAVU, CONGO – Ku minsi 5/11/2017 muri Republika Iharanira Dempkrasi ya Congo, mumuji wa Bukavu ahitwa Nguba hazindutse humvikana urusaku rw’imbunda ninshi zitandukanye hagati y’ingabo za leta ya Congo n’ingabo za Colonel Abbas Kayonga.
Abasirikare bagera kuri 2 ku ruhande rwa leta nibo bahasize ubuzima mu gihe ku ruhande rwabarwaniraga Abas Kayonga umuntu umwe ariwe wahatakarije ubuzima.
Amakuru ava muri guverinema y’intara ya Kivu yamajepfo avugako hari abasevile 2 baguye muri aka kajagari .

Mbere gatoya ko Abas yishikiriza mu maboko ya MONUSCO,nibwo yitabye telephone ya Imurenge.com atubwirako ikibazo afitanye na leta gituruka mu kazi yakoraga .Hari ubucuruzi bwa magendu bwakozwe n’umwe mu bavandimwe ba guverineri Nyamugabo inzego zacu ziramufata ,nyuma nibwo yadusabyeko twakororosa umuvandimwe we ariko ntabwo byashobotse.-Abas Kayonga Dada –
Ntabwo byatworoheye gukomeza kuganira na Abas kubera ihali yararimo .

Kugeza ubu ubwo twateguraga iyi nkuru ,umunyamakuru wacu uri Bukavu yavuzeko ubu Abas n’ingabo ze bamaze gushikirizwa ubutabera bwa gisirikare.
Umuvugizi w’ingabo za leta i Bukavu,Kasereka yabwiye itangazamakuru ko hariho abasevile 2 bahitanwe n’izi mvururu.
Kugeza ubu ntabwo inzego za leta ziravuga ibikorwa remezo bishobora kuba byahitanwe nubu bushamirane bamaze amasaha 5.

Ubwo twari ku murongo wa telephone na Abas yemejeko 3 mu basoda be baribamaze kuburirwa irengero,kugeza ubu ntabwo amakuru yabo aramenyekana.
Umunyamakuru wacu uri i Bukavu avugako ubutabera bwa Congo bukemangwa kuburyo bushobora kudaca urubanza rwa Abas mu muco.