Inka zo mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe ziri mukaga kaziganisha kurangira…

0
206

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku minsi 26/09/2018, amakuru dukesha bamwe mu batuye akarere k’imisozi mire mire ya Minembwe bavuga yuko uturere nka Uvira, Itombwe, na Fizi twibasiwe n’indwara ya ruhaha (Péripneumonie Contagieuse Bovine) ibangamiye inka zo muri utu duce.

Kubwa Ir. Bigabo Timothée, ushizwe ubuzima bw’inyamaswa mukarere k’imisozi mire mire, we avugako ngo mugihe hatagize igikorwa, mugihe cy’imyaka 10 inka zirenga ibihumbi 357,000 zibarizwa muraka gace zishobora kuba zarangiye.

Ir. Bigabo Timothée, ushizwe ubuzima bw’inyamaswa mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe…

Indwara ya ruhaha ni indwara y’inyamanswa kandi yandukira ndetse ikanica vuba mugihe hatabaye ho gukingirwa kw’izi nyamanswa. Iyi ndwara igize imyaka irenga cumi yandukiriye inka ziri mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe ndetse n’itombwe. Iyi ndwara yazanwe n’inka zazanywe n’abacuruzi bazikura mubihugu bihanye imbibe na Republika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Indwara ya Ruhaha ni indwara ki?

Menya Amateka y’iyi ndwara ku burambuye (PDF FILE)

KANDA HANO, usobanukirwe iby’iyi ndwara ya ruhaha

Inka yanduye iyi ndwara irangwa n’inkorora idakira, kubura ubushake bwo kurisha kandi ikanduza izindi ndetse nico ibyaye kivuka cyanduye iyi ndwara. Kubwa vétérinaire, Bigabo avugako hari imiti ipfubya ubukana bw’iyi ndwara, iyi miti yitwa Tyrosine. Uko iyi miti itangwa ni uko inka ihabwa uyu muti burigihe nyuma y’amezi atandatu.

Kubw’uyu muganga Bigabo, avugakandi yuko urukingo rw’iyi ndwara ruhenze cyane, leta yonyine gusa ibishizemo ubushake irashobora kuramira aya matungo agana ku kurangira burundu mu maguru masha. Bigabo yakomeje avugako ishirahamwe Comité International de la Croix Rouge (CICR) ariryo riheruka gukora igikorwa cyo gukingira izi nka mumwaka wa 2013 mugihe cy’imyaka 3.

Tubibutse yuko n’ubwo izi nka z’ivugwamo iyi ndwara izibangamiye, haranavugwa umutekano muke nawo uzibangamiye. Inzuuri nazo zikaba zarashize bitewe no kwiyongera kwintambara mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe, n’Itombwe, ariko n’uburyo izi nka zorowemo bukaba butanajanye n’igihe. Abantu hafi ya bose baturiye utu duche bakaba batunzwe ahanini nizi nka dore ko ubworozi ariko kazi kabo kaminsi yose.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here