KIGALI, RWANDA – Mugihe bamwe m’urubyiruko rw’Abanyamurenge batuye mukarere ka Huyu, Rwanda bari batuye ho bataziranye na bagenzi babo, ishirahamwe Isooko risanzwe rikorera muri ako gace ryatangiye gukora uko byakabaye kugira ngo rihuze uru rubyiruko.
Isooko Association ihuje Abanafunzi b’Abanyamurenge biga muri Kaminuza zo mu Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu muryango ufitanye ubumwe n’andi mahuriro y’Abanafunzi bo mu makaminuza atandukanye yose yiga mo abasore b’Abanyamurenge.
Umuyobozi wa Isooko Association i Huye yagize ati:
Mwiriwe neza,
Amazina yanjye nitwa Jonathan Gatoni, President w’Isooko national hano mu Rwanda. Twateguye irirushanwa rihuza urubyiruko rw’Abanyamurenge biga muri za kaminuza zitandukanye hano mu Rwanda. Iyi championnat twayiteguye mu buryo bwo kugira ngo duhuze urubyiruko rwacu kandi turwibutse kuzirikana umuco gakondo ndetse no kubibutsa gukorera hamwe m’ubusabane.
Tubibutse ko iri rushanwa ryahuzaga aba basore ryari rimaze iminsi ryaratangiye gukora, ariko rikaba igiye gusozwa muri iri yinga turimo. Niposho ku minsi 31/3/2018 nibwo umukino ukurikirwa n’uwa nyuma w’akabumbu k’amaguru (demi-final) izabanaho; kuri ubwo umukino wa nyuma (final) wo ukaba uteganyijwe kuba ku minsi 01/04/2018.
Imwe muri iyi mikino yagiye ibera kuri UR-Huye (Universtiy of Rwanda Huye Campus). Undi mukino uteganywa ni uwa INES Ruhengeri ndetse na ULK i Kigali zizahura mur’ubu buryo bukurikira:
ULK KIGALI vs INES na saa 13:00
IPRC KIGALI vs UR-HUYE na saa 15:00
Reba amwe mu mafoto yaranze irushanwa mu matsinda:




