MINEMBWE,SUD-KIVU – Ku munsi w’ejo nagatatu ku minsi 28/03/2018 mu Minembwe ku biro bikuru by’iposita hateraniye inama idasanzwe yahuje abantu bingeri zose batuye aka karere, abayobozi b’iposita, abanyamadini hamwe n’abahagarariye amashirahamwe yigenga akorera mu Minembwe.
Intego yiyi nama nk’uko tubikesha mugenzi wacu uri mu Minembwe, ngo kwari ukureberahamwe uburyo bakwitegura kwakira abashitsi bazagenderera Minembwe mu ntangiriro ziyinga ritaha.
Imbere ya bantu bagera kuri 38, bwana Mukiza Gadi Nzabinesha, umuyobozi w’iposita nkuru ya Minembwe, yabwiye abari mu nama ko bategereje kwakira abashitsi bazava mu hana wa Bukavu ndetse na Fizi, murabo bashitsi harimo umuyobozi shinzwe uburezi muri teritwari ya Fizi, ministre wuburezi mu ntara ya Kiku yamajepfo bwana Isaac BUCEKABIRI ndetse na minisitiri w’imari nigenamigambi, Ruhimbika Manassse Muller.
Inkuru ya mugenzi wacu ivugako aba bashitsi bazanwe no gutangiza ku mugaragaro ibiro bitoya by’uburezi muri Territoire ya Fizi.Amakuru agera kuri Imurenge.com avugako hateganyijwe ko abantu 5 aribo bazojana naba bashitsi, aha twavuga nk’umujanama mu biro bya minisitiri wuburezii,Madame Nyakayange Ange ndetse na bwana Byabagabo umujanama muri minisiteri y’imari n’igenamigambi
Tubibutseko izi ntumwa za leta biteganyijweko zizitura mu Minembwe Nakazirimwe ku minsi 02/04/2018.