MOSCOW – Igihugu c’Uburusiya ndetse n’ibindi bihugu bituye ku isi byagaragaje akababaro k’urupfu rw’abantu bagera kuri 64 bahiriye mu isoko rikuru rya Kemerovo.
Hari niyinga k’umugoroba ubwo abantu benshi barimo n’abanafunzi biga mu isomo rimwe bari batembereye muri iri soko nkuko bisanzwe nyuma iri soko riza gufatwa n’inkongi y’umuriro.
Rigifatwa n’umuriro, abantu benshi babuze aho banyura kuko uyu muriro waturutse k’umuryango winjira muri iri soko. Bamwe muri bano bana babanjije guhamagara imiryango ndetse n’inshuti basezera mbere yuko bicwa n’uyu muriro.

Zimwe mu mbuga nkoranyambaga (social networks) zikorera m’Uburusiya zagaragaje akababaro mu magambo zagiye zandika zihanganisha imiryango ndetse n’igihugu cabuze ababo.
Bumwe mu butumwa bwababaje abaturage bo muri kino gihugu ni ubutumwa bwanditswe n’umwe muri aba banafunzi mbere yuko yitaba Imana. Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuka yanditse ubutumwa bugufi aho yasezeraga inshuti n’abavandimwe mbere yuko yitwaba yagize ati:
“Turahiye, ahari ntituzongera kubonana, murabeho amahoro,” Maria, ku myaka 13 yanditse aya magambo abinyujije k’urubuga nkoranyambaga (social media account), nkuko ubu butumwa bwasomwe n’abanyamakuru nyuma y’urupfu rwa Maria.

Abantu bane nibo bafashwe bakekwa kuba aribo boba baratwitse iri soko; muri aba bafashwe harimo na bamwe mu bayobozi b’iri soko (managers) nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano mu gihugu. Biranavugwa yuko undi muyobozi w’irindi soko begeranye nawe yafashwe aho abazwa ibibazo ku bijanye n’uyu muriro.
Tubibutse ko uyu muriro watangiye ku isaha ya 6:00PM (sizeri) ku munsi wa niyinga. Abatabazi bashika kuri 660 nibo baje gufasha kuzimya uyu muriro bavuye hirya no hino mu gihugu.
Biravugwa ko uyu muriro wari ufite imbaraga ninshi cane kuko wamaze hafi iminsi ibiri aho iri soko ryakomeje gusha, ari nayo mpamvu abatabazi barenga amajana atandatu batabaye kugira ngo bazimye uyu muriro.