DAYTON, OHIO – Kwibuka Abanyamurenge bazize jenoside yabakorewe mu Gatumba bikorwa buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biteguwe na Fondation ya Gatumba.
Nk’uko bisanzwe buri mwaka mu kwezi kwa 8, Abanyamurenge bibuka ababo bazize ubwicanyi bw’indagakamere bwakorewe abarenga 160 ndetse n’abandi barakomereka mu nkambi ya Gatumba mu gihugu c’u Burundi.
Nkuko twabitangarijwe n’umuryango w’abacikacumu rya Gatumba witwa Gatumba Refugees Survivors Foundation(GRSF) uyu muhango wo kwibuka inzirakarengane uzabera i Dayton muri OHIO k’umugabane wa Amerika. Mu gihe abantu benshi bari bategerezanye amatsiko aho uyu muhango uzabera, www.imurenge.com twegereye umuyobozi w’umuryango w’abacikacumu rya Gatumba, Esperance Nyasezerano aho yatubwiye ko byamaze kwemezwa n’ubuyobozi ko uyu muhango wo kwibuka uzabera muri Dayton, Ohio ku minsi 11/08/2018 kugeza ku minsi 12/08/2018.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu muhango uzabera mu ntara ya Ohio mu muhana wa Dayton ku minsi 11 na 12 zu kwezi kwa 8 uyu mwaka. – Perezida Esperance Nyasezerano –
Nyuma yo kutugeza ho iri tangazo, Perezida Esperance Nyasezerano yatubwiye yatubwiye ko imwe mu ntego nyamukuru y’iki cunamo ishingiye mu gushaka ubutabera kuri buno bwicanyi bwakoreye izi nzirakarengane. Indi ntego ari nayo inatuma uyu muhango ukorwa ishingiye ku kwibuka izi nzirakarengane, kwita ku ngaruka zatewe n’ubu bwicanyi, ndetse no kwamagana ihohoterwa Abanyamurenge bakomeje gukorerwa cane mu burasirazuba bwa Congo, mu Burundi ndetse no gusabako habaho amahoro arambye mu karere k’ibiyagabigari.

Uyu muhango wo kwibuka muri Amerika uzarangwa mo ibiganiro bitandukanye bizakorwa n’abatumirwa bazaba bateguwe, ahanini ibi biganiro bizaba bishingiye ku gukomeza imitima y’abacitse kw’icumu, uburenganzira bwa kiremwa muntu ku mabi akorerwa mu karere k’ibiyagabigari bya Afrika ndetse hazanatangwa n’ubuhamya bwa bamwe mu bacikacumu.
Tubibutse ko biteganyijweko abantu barenga 500 bazitabira uyu muhango wo kwibuka uzabera muri Dayton, Ohio. Uyu muhango ukazatambuka k’umurongo wa internet (LIVE) hifashishijwe uburyo bugezweho bwa YOUTUBE na FACEBOOK aho abantu bose batazabasha kuhigerera bizaborohera kumenya ibijanye n’uyu muhango.
Nyuma yo kuganira na Perezida Esperance Nyasezerano yakomeje gushishikariza buri mucikacumu wese gukomeza kwibuka inzirakarengane zo mu Gatumba ndetse n’ahandi hose Amaraso y’inzirakarengane yamenetse.
Perezida Esperance Nyasezerano yagize ati: “Kwibuka ni umugisha, kwibagirwa ni igicumuro“.