MINEMBWE, CONGO – Burya iterambere n’igikorwa kireba buri muntu wese, mukuru cangwa muto; murwego rwo gushigikira inyubako y’ikiwanja c’akabumbu k’amaguru (stade) kiri kubakwa mu Minembwe, itorero rya 5ème CELPA ry’Ilundu ndetse hamwe n’abanafunzi bigira ku masomo ayobowe n’iri torero, EP Ilundu na Institut Ilundu bashorewe na Harera Joseph, ku munsi w’ejo niposho bateguye umuganda wo kubaka iki kiwanja.

Uyu murimo rusange witabiriwe n’abanafunzi, abayoboke b’amadini atandukanye mukarere ka Minembwe ndetse n’abandi bakorana bushake. Bose hamwe bari abantu barenga 600 bazindutse guseha amatofari ndetse n’amabuye yo kubaka iki kiwanja c’akabumbu k’amaguru.

Uwari ahagarariye abanafunzi bakoraga iki gikorwa ari nawe waduhaye aya makuru, Harera Joseph akaba ariwe Révérend Pasteur ndetse akaba n’umuyobozi w’amasomo y’Ilundu yavuze ko ibikorwa byiza byose biza bibagana bagomba gufatikanya no gushigikira ababikora uko bashoboye.

Yagize ati:
Iki kiwanja (stade) ca Minembwe kizafasha guteguriramo ibiterane by’ivugabutumwa, ibikorwa bya leta ndetse n’imikino itandukanye y’urubyiruko rwacu. Urubyiruko rwacu rufite guteza impano zabo imbere; iyi state izafasha guha inshusho nziza akarere kacu ka Minembwe ndetse izaha urubyiruko rwacu imirimo izazana ubumwe mu moko yose mukakarere hamwe n’ibindi byinshi. – Joseph Harera –
Iki gikorwa cakoze ku mitima y’abantu benshi kandi bose bemeza ko ibi ari bimwe mubyo Imana yavuze ko bizasohora. Aba baturage bakomeje gushimira Dr. Kigabo Mbazumutima utuye k’umugabane wa Amerika, muntara ya Arizona kuko yaje ava Amerika aza kwubaka iki kiwanja kandi yagaragaje ubutwari bukomeye undi muntu wese adashobora gukora.
Tubibutse yuko Dr. Kigabo Mbazumutima ari umwe mu bantu batuye mu mahanga ariko bakomeje kwibuka ndetse no guteza akarere ka Minembwe imbere. Dr. Kigabo amaze gufasha abantu batari bake ndetse bivugwa yuko agifite gukora byisha nkuko byemezwa na bamwe mu bayobozi bo mu Minembwe.
Tubibutse kandi ko iri torero rya 5ème CELPA rikorereye n’igikorwa co kubaka ibarabara ririhuza Madegu n’indi mihana ihegereye aho ubu imodoka z’ubutabazi, Ambulance zizana abarwayi bitabagoye. Joseph Harera akaba yarangije akangurira amatorero yose ndetse na buri wese wifuje kubona iterambere mukarere guhaguruka agashigikira ibikorwa byose bizana amahoro n’iterambere.