MINEMBWE, SUD-KIVU – N’Agatatu k’uyu munsi, nibgo Université Eben-Ezer de Minembwe (UEMI) yatanze ibyete by’amasomo (diplomes) ku banafunzi bayo barangije iciciro ca graduat.
Iyi ibaye inshuro ya cumi iyi iniverisite itanze ibyete kuva yatangira kwigisha mu Minembwe. Abanafunzi 10 bakaba aribo barangije umwaka wa 3, ariwo mwaka wanyuma wabo. Ibi birori bikaba byabereye muri Grande Salle yo kur’aya masomo aho abarizwa ku Kiziba, mu Minembwe.
Tukimara kumenya iyi nkuru, Mulenge Press Channel twasuye ahabereye ibi birori byo gutanga ibyete ku banafunzi barangije. Mu magambo ye ubgo yaganiraga na MPC, Dr. Lazard Rukundwa Sebitereko, umuyobozi w’iyi kaminuza yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ku ntambwe aya masomo amaze kugera ho kuva batangiye gukorera mu Minembwe.
Dr Lazard yavuze yuko ashimishijwe cane n’imyitwarire myiza aba banafunzi bose bagiye bagaragaza mu myigire yabo. Dr Lazard yakomeje gusaba aba banafunzi gukomeza kwitwara neza aho bazaja hose kugirango bakomeze baheshe ishema akarere ndetse n’ igihugu.

Mu majambo ye Dr. Lazard yanasabye abayobozi b’inzego zitandukanye za leta gukora ibishoboka byose kugira ngo inzoga ya kanyanga icike mu Minembwe, ibi yabikomojeho mu gihe bimaze kugaragara ko urubyiruko rwinshi rwararuwe n’ico kiyobyabgenge kugeza naho kibangisha n’amasomo.
Tubibutse yuko mu banafunzi bahawe ib’ ibyete harimwo abagabo (abasore) batanu n’abagore (abakobga) batanu. Mukamisha Soleil, n’umwe mu bagore (abakobwa) bahawe ib’ibyete, aganira na MPC, Soleil yasabye abagore bagenzi be bagifite uburyo n’umwanya wo gukomeza amasomo kuba batopfusha ubusa ayo amahirwe, akomeza abibutsa ko ariyo nzira yonyine izabageza ku majambere y’akarere ndetse n’igihugu. Soleil yanaboneyeho umwanya wo gushimira umugabo (umutware) we kuburyo yamwihanganiye ndetse akanamushigikira gukomeza aya masomoye.
Nyuma y’ibi birori byo gutanga ibi byeti, abayobozi ba iniveresite ya UEMI batanze indi mfashanyo y’ikigega c’amazi ku baturage batuye Minembwe mu rwego rwo gushigikira amajembere y’akarere ka Minembwe. Iyi iniveresite ikaba yazaniye abaturage ba Kiziba ikigega c’amazi bazaja bakoresha. Iki kigega kikaba cashizwe mw’isoko y’agatanu.


Umuyobozi wa komine ya Minembwe, umukuru wa police ndetse n’umukuru wa MONUSCO nibo bayobozi bitabiriye uyu muhango wo gushikiriza aba baturage ikigega c’amazi catanzwe na iniveresite ya UEMI .

Nyuma yabwo umukuru wa komine ya Minembwe nawe yashimiye ibikorwa aya masomo amaze kugeraho mu Minembwe.



Courage bayobozi ba UEMI ubunibwo b’utwari bukenewe iwacu. Mukomerez’aho rwose nibyiza.
Good,abanyeshuri congretilation,Dr,courage! Population muve mu kanyanga
Twishimiye icyo gikorwa cy’i ndashikirwa
Congratulations to all graduates, and special thanks to all UEMI Staff for this incredible achievement! Proud of you.