Moïse Katumbi yageze i Kalemie umuji uyobowe na murumuna wa Joseph Kabila…

0
193

KALEMIE, TANGANYIKA-Uwahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga bwana Moïse Katumbi Chapwe, kuri kano gatatu ku minsi 24/7/2019 ,yageze mu muji mukuru wa Kalemie mu ntara ya Tanganyika ubusanzwe iyobowe na Zoé Kabila, umuvandimwe wa Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora RDC.

Uru ruzinduko rwiwe akaba yarukoze mu rwego rwa gahunda yatangaje yise Safari igamije gusura ibice bitandukanye bigize igihugu ce nyuma yiminsi myinshi yamaze mu buhungiro, gahunda yatangaje mbere yuko agaruka mu gihugu mu kwezi kwa gatanu kuminsi mirongo ibiri.

Akimara kuhagera Katumbi yakiriwe n’abaturage ibihumbi doreko kugeza ubu ashobora kuba ariwe munyapolitiki ukunzwe n’abanyecongo  cane kurusha abandi muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here