KAMPALA, UGANDA – Ku minsi 07/04/2018 amakuru atugeraho avuga k’umusore ukomoka mu gihugu ca Uganda uri mu migambi mibi yo kurenganya ndetse no kubohesha Abanyamurenge bari mugihugu ca Uganda. Mugira Isaac, umaze gukubita umusore umwe w’Umunyamurenge avuga ko agikomeje kandi azashirwa aruko yishe undi.

Tukimara kumenya aya makuru, Imurenge.com twagerageje kumenya impamvu zoba zatumye uyu musore w’Umugande afata iki cemezo. Umwe mu Banyamurenge batuye muri Uganda, utashatse ko amazina ye amenyekana kubera impamvu z’umutekano we yatubwiye uko byagenze, yagize ati:
Hari mukwezi kwa cumi ubwo uyu musore ukomoka muri Uganda yateye urugo rw’umugabo w’Umunyamurenge witwa ku izina rya Mika, uyu musore yaje afite umugambi wo kwica nyiri rugo Mika ndetse n’umuryango we wose, ariko abaturanyi ba Mika baza kumwibira ibanga mbere yuko uyu musore agera kuco yifuzaga. Uyu mosore yaje kuregwa ku bashinzwe kurinda umutekano muri Uganda ari nabwo uyu musore yaje kwemera ko ibi byose ari ukuri kandi yari yabigambiriye kuva mbere ariko yari akihaye ashakisha uburyo azatera urugo rwa Mika ndetse akamwicana n’umuryango we wose. – Uwahibereye, yatubwiye amakuru –

Tubajije ibyaje gukurikira ho, uyu watubwiye aya makuru yakomeje atubwira ko Mugira Isaac yabwiye abashinzwe umutekano ko ntaco Umunyamurenge afite kumutwara kandi azashirwa aruko yageze kuco yagambiriye. Police imaze kwakira iki kirego yo yabifashe ko ari iterabwoba ariko ntagihamya cari gutuma uyu musore afungwa, Police yaje no kuvuga ko idashobora gufunga umuntu hatagize ikimenyetso gifatika catuma uyu muntu afungwa.
Uyu watubwiye amakuru yakomeje avuga ko uyu musore uvugwa kuba afite iyi migambi yo kugira nabo akomeje iki gikorwa ariko Police yo ibifata ko ari amakimbirane hagati y’uyu musore hamwe n’aba basore bandi b’Abanyamurenge.
Biravugwa kandi ko uyu musore nyuma yo kuregwa kuri Police ariko ntihagira ico imutwara, yabwiye abantu k’umugaragaro ko agiye gukorera Umunyamurenge wese igikorwa kibi kandi azashirwa aruko yageze kuco yagambiriye.
Nyuma yo kubwira bamwe mu nshuti ze ndetse n’Abanyamurenge, uyu musore avuga ko adafite ubwoba bwo gukora ibyo yagambiriye ahubwo ko azakora iki gikorwa co kwica Umunyamurenge kugeza k’uwonka ndetse n’ucutse. Biranavugwa kandi ko uyu musore asa nushigikiwe na bamwe mu bayobozi ba Police kuko nyuma yo kugeza iki kirego kuri Police, aba bashinzwe kurinda umutekano (Police) yabifashe nk’umugani.