Kurebera hamwe umuti w’ikibazo cy’iterambere byabaye nk’indirimbo y’igihugu mu baturage (AMAFOTO)…

0
168

MINEMBWE, CONGO – Ejo bundi Hashize nakabiri ku minsi 13/03/2018 nibwo inama yakozwe hagati y’abashefu batandukanye bo mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe. Intego y’iyi nama kwari kurebera hamwe ikibazo c’amahoro ndetse n’iterambere mukarere. 

Iyi nama yabereye Ilundu kwa Révend Pasteur Harera Joseph
aho bamwe mu bayobozi b’amasomo atandukanye akorera mukarere k’ilundu, abayobozi b’amakanisa ndetse n’abandi baturage bashigikiye iterambere ry’akarere bitabiriye iyi nama.

Muri iyi nama yabaye, abayitabiriye bose bemezanyijyeko bagiye gutanga inkunga ishoboka kugira ngo bashake umuti w’ikibazo abaturage bakomejye kwibaza ku kiraro gihuza Ilundu n’umuhana wa Madegu. Benshi mu bitabiriye inama bashigikiye ijambo ryatanzwe n’umwe mu bayoboye iyi nama rivuga ngo abaturage bonyine ubwabo nibo bagomba kwiyubakira iki kiraro badategeye ku wundi muntu cangwe se leta.

Iyinama ibaye nyuma yaho imodoka y’ibitaro bikuru bya Minembwe iraye mu mazi mugihe uwari ayitwaye yasanze uruzi rwuzuye abagenzi bakabura aho bambukira.

Tubibutse ko iyi modoka yari ivuye ahantu kure aho yari itwaye umurwayi kwa muganga aho m’umuhana w’Ilundu. Gusa si aha honyine hakomejye kuvugwa ikikibazo co kubura inzira (Ibarabara), ahandi hantu havugwa iki kibazo co kubura inzira ni ku kiraro gihuza ikigo cy’inpfubyi n’umuhana wa Gitavi. Aha hantu abantu benshi bakomejye kuhavuga cane ubwo banasabye aba bayobozi muri iyi nama kugira icyo bakoze.

Reba amwe mu mafoto:

Imodoka yararanye umurwayi ku musozi…

 

Imodoka yananiwe Kwambuka…

 

Bagerageza kwambutsa umurwayi…

 

Abagenzi bambuka uruzi rwuzuye…

 

Bambuka…

 

Babuze indi nzira banyura mo…

 

Uruzi rwuzuye…

 

Umusayo…

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here