KIGALI, RWANDA – Umuhanzi Nkomezi Prosper ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’ihimba Imana bazamutse vuba kandi akaba afite ibihangano by’umwimerere ndetse benshi bemezako afite ijwi risukuye.
Nyuma yo gukora indirimbo nziza zamenyekanye cane zirimo nka SINZAHWEMA, HUMURA n’izindi. Ubu indirimbo izikurikiye ni IBASHA GUKORA, indirimbo ikoze mu njana y’itonze.
KANDA HANO Wumve Humura ya Nkomezi Prosper
KANDA HANO Wumve Sinzahwema ya Nkomezi Prosper
Aganira na Imurenge.com, Nkomezi Prosper bakunze kwita Sinzahwema, yavuzeko iyi ndirimbo yayikoze nyuma yaho abonyeko abantu benshi bafite amasezerano ariko usanga bacika intege kubera kurambirwa nibyo basezeranyijwe.
Nkomezi aributsa abafite amasezerano ko ntacyo Imana ivuga ngo gihere kandiko ibasha gukora ibiruta cane ibyo twibwira nkabantu.
Arasaba kandi abafite amasezerano kurushaho gusenga Imana no kuyigirira icizere.
Indirimbo IBASHA GUKORA ni ndirimbo iri munjana yitonze kandi umuntu yumva ifite amavuta menshi ndetse akaba yarayikoranye ubuhanga doreko irimo amajambo yakomeza umuntu wese uri mu bihe byo kurambirtwa n’amasezerano.
Nkomezi Prosper yatangiye umuziki we mu mwaka w’i 2014 ariko indirimbo yambere akaba yarayikoze mu mwaka w’i 2017.
Yatangiye gihimba no kwandika idnirimbo muri 2015 ndetse anacuranga ibyuma bya muzika nka Piano.
Tubibutseko ari Nkomezi ari umukirisito mw’itorero rya Zion Temple riyobowe na Apotre Paul Gitwaza i Kigali mu Rwanda.