Kuva perezida Kabila yaja ku butegetsi muri 2001 nibwo avuzeko akunda Congo, ijambo risobanuye ko akiri ku ngoma…

1
129

KINSHASA,RDCONGO – Joseph kabila byose ibirangirije mw’ijambo ritangira nteruro itangiza ijambo rye.

Mu gihe benshi baribategereje ko avugako ataziyamamaza mu gihe hasigaye iminsi itageze icumweru ngo hatangirwe gutangwa amakandidature ku bazitoza biteganyijwe 25-7 kugeza 8-8-2018 , hanyuma amatora akaba mu gihe kitarenze amezi atanu.

Perezida kabila byose arabirangije mwijambo rivuzwe mu rurimi rwa politike. Mu buryo afashe ijambo nkutera urwenya, arifunguje ikibazo kibaza ngwese niki gituma nunva tension (agasaku) muriyi Salle. Arisubiza ngo ndabizi. Ngwese murabizi arasubiza ngo nje ndabizi ngo nuko harabantu bategereje ko mvuga ngo mwumve amarangamutima yanje “comprenez mon émotion “, ati sinshaka kubivuga ahubwo ndavuga ngo mwunve ko nkunze Congo “Comprenez ma passion pour le Congo “. Mw’ijambo ry’iminota mirongo itanu 50′ igisubizo ryijambo ryari ryitezwe na benshi mu baturage aho wasanga bamwe bari kumaradio abandi kuma télévision yarisubije mu minota itageze muri itanu.

Ijambo comprenez mon Emotion, ryaherukaga kuvugwa na perezida Mobutu mu mwaka w’1992, ijambo Mobutu yavuze igihe yaramaze kwemerako habaho amashaka menshi mu gihugu .

Perezida kabila kuba uyu munsi aribwo yavuzeko akunze Congo ,bisobanurako nyine akiyikunze ko adafite kuva ku ngoma ,aha ni mugihe ubundi habura iminsi 5 gusa ngo abaziyamamaza batange candidatures zabo,umuntu akibaza impamvu umukuru w’igihugu utaranahinduye itegeko nshinga yaba ataravugako ataziyamamaza mu gihe habura iminsi 5 gusa ngo gahunda zijanye n’amatora zitangire mu gihugu.

Kimwe mu bimenyetso bigaragaragazako Kabila agifumbatse i ngoma,harimo kuba aheruka kwandikira umunyamabanga mukuru wa ONU wifuzaga gusura Congo,amubwirako atamwiteguye neza,kimwe mubyo yakoze nyuma yaho yanze gusurwa na Guterres, harimo izamurwa ry’abamwe mu ngabo z’igihugu,ndetse niri jambo arangije kuvuga imbere y’inteko ishinga amategeko n’imbere yabanyagihugu.

Abadepite ndetse n’abasenateri bagera kuri 460 muri 500 basanzwe nibo bitabiriye kumva ijambo perezida wa repubulika yarafite kugeza ku banyagihugu no ku nteko uyu munsi.

Prezida Kabila yakomeje avuga aho agejeje igihugu naho yagikuye mu nzego zose zigize ubuzima bwaco,uburezi,ibikorwa remezo,ubuzima,umutekano ndetse n’iterambere rusange.

Tubibutseko ku munsi wa kabiri perezida Kabila yatumije byihutirwa ba guverineribagize intara zose z’igihugu i Kinshasa,umubano wabo ukaba warabaye i banga kuko utigeze utangazwa n’impamvu yawo.

Amakuru agera kuri Imurenge.com avugako bishobokeko yaba yarabahamagaje kugirango abahe amabwiriza muri bino bihe igihugu kirimwo bikomeye.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here