Yatemaguwe n’abantu batabashije kumenyekana kugeza avuyemo umwuka…

0
149

BIJOMBO, SUD-KIVU – Nyuma yaho umuyobozi w’umuhana wa Bijombo atangarije ko intambara zahagaze muri gurupema ya Bijombo, habonetse umurambo watemaguwe mw’ijoro ryakeye.

Aya mahano yabereye mu muhana wo Kuwitongo mw’ijoro ryaka gatanu ku minsi 20/7/2018, nk’uko tubitangarizwa n’umuyobozi w’iposita ya Kamombo, umurambo wa nyakwigendera Jera Masine watoraguwe mu nzira nyuma yaho yahuye nabantu bitwaje ibirwanisho bakamutemagura, ni mu gihe yarashaka kwerekeza kw’isambu rye dorekoyarumwe mu baribahunze imirwano muri Bijombo.

Umuyobozi w’umuhana wa Bijombo bwana Nyihasha Alexis akaba ariwe watangarije imurenge.com iyi nkuru mbi.

Ibi bibaye nyamara harihamaze kuba agahenge doreko ingabo za Monusco zamaze kugera muriyi gurupema kugirango zibashe guhosha intambara y’amoko yahitanye abataribakeya muri gurupema ya Bijombo nuduce tuyegereye.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here