SUD KIVU, CONGO – Haravugwa intambara kandi mu karere ka Bijombo, mu muhana wa Murambya, abantu batari bake bahasize ubuzima ndetse n’inka ziranyagwa, abandi barahunga.
Umwe mu baturage bo ku Murambya batashatse ko izina rye turigaragaza, yatubgiye ko umwanzi yateye imihana itandukanye ndetse hakaba hahiye umuhana wo ku murambya bita mu baturika, mu kanogo ariko igice kimwe c’amazu, n’ikindi gice kimwe c’amazu yo k’umurambya bakunze kwita kw’ijimba mu Bega.

Yakomeje avuga ko umwanzi yagabye igitero mur’urukererera, ahagana isaha 11 (5AM) za mugitondo gusa akemeza ko batewe na Mai Mai, na Red Tabara, N’umutwe wa Alexis Sinduhiye. Uyu muturage arashira mu majwi leta y’urwanda kuba inyuma y’izi ntambara.

Undi mu baturage nawe utashatse ko izina rye rishirwa ahagaragara yagize ati:
Intambara yabaye ni Mai Mai yari ivanze n’Abasirikare b’Urwanda ndetse n’imitwe irwanya Leta y’uburundi, bari bafite imbaraga nyinshi cane kandi bari na benshi cane, basize intumbi zabo k’urugamba kur’ubu barahunze. – Umuturage –
N’ubgo aba baturage bashira leta y’urwanda mu majwi ariko nta bisobanuro bihagije batanga mu kwemeza aya makuru.
Amakuru atugeraho aremeza ko Abanyamulenge bagera kuri 5 aribo baguye k’urugamba naho imibare y’ababagabyeho igitero n’imyinshi k’uburyo bigeze mu masaha yo mw’ijoro batarayikusanya yose, naho inka zanyazwe zo ntago turamenya umubare wazo.
Ubgo iyi intambara yari irimbanyije abaturage bavuga ko batabaje lngabo z’igihugu nyamara birangira zitaje gushosha iyo mirwano.
Mu gihe twatunganyaga iyi nkuru abasore b’Abanyamulenge biyise ngo ni Twirwaneho badutangarije ko umwanzi bamusubije inyuma kur’ubu akaba yerekeje Kuwingwa.
Turakomeza tubakurikiranire hafi aya makuru y’iyi ntambara.